Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

radiotv10by radiotv10
01/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026
Share on FacebookShare on Twitter

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko ko ibyiza byaganje ibibi, ndetse abizeza ko ahazaza habakwiriye hashoboka, ariko ko bisaba uruhare rwa buri wese.

Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yatanze mu ijoro ryo ku munsi wa nyuma wa 2025, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka usize Igihugu cy’u Rwanda giteye intambwe igaragara “ariko kandi cyananyuze mu bibazo bitoroshye. Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’icyizere n’ubufatanye mwagaragaje muri uyu mwaka.”

Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse, bityo ko inshingano zihari ari ukubungabunga amikoro ahari, bikaba bisaba kwishakamo ibisubizo bishya bijyanye n’igihe no kugera ku ntego.

Ati “Ntawundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu. Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’Igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yizeye ko urubyiruko rw’u Rwanda rwiteguye gukora ibi rwitezweho kandi rukaba rwiteguye gukoresha ibishoboka byose, kabone n’iyo byasaba kwitanga yaba ku giti cyabo ndetse no ku bwitange rusange nk’Abanyarwanda.

Yavuze ko imbogamizi zagiye ziba ku Rwanda zagiye zituma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo, zirangira zibabereye amahirwe.

Ati “Kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa aho twavuye kandi uko ni ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku bikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka, birimo Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika yabaye ku nshuro yayo ya mbere.

Ati “Ibihe bidasanzwe kandi mu byaranze uyu mwaka wa 2025, ni igihe twakiraga Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI 2025). Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse abakinnyi b’abahanga bakaryitabira, byari ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, y’i Washington, aboneraho gushimira ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar, n’abandi bafatanyabikorwa b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane ahora mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kugarura umutekano mu karere.”

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano uko yakabaye ariko ko icyashaka kuruhungabanyiriza umutekano n’amahoro, rudashobora kucyihanganira na busa.

Perezida Kagame kandi yizeje Abanyarwanda ko nubwo habayeho byinshi birimo n’ibitari byiza, ariko ahazaza bifuza hashoboka ariko ko hari icyo bibasaba.

Ati “Ahazaza dukwiriye harashoboka. Tugomba kuguma mu nzira nziza tugakomeza kugira icyizere kandi tugakomeza gutera imbere […] buri wese afite uruhare rukomeye kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Yasabye Abanyarwanda kandi ko muri iki gihe bizihiza impera z’umwaka no gutangira undi, bakwiye kwitwararika, bakita ku mutekano wabo n’uw’ababakikije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 5 =

Previous Post

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

Related Posts

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

IZIHERUKA

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026
MU RWANDA

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

01/01/2026
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.