• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ahazaza ha rutahizamu ugera imbere y’abanyezamu bagatitira hakomeje kuba amayobera

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ahazaza ha rutahizamu ugera imbere y’abanyezamu bagatitira hakomeje kuba amayobera
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku Bolingoli usanzwe ari mu barwanirwaga n’amakipe atandukanye ku Mugabane w’u Burayi, ahazaza he hakomeje kwibazwaho nyuma y’uko shampiyona yo muri iki Gihugu itangiye, ariko kugeza ubu akaba nta kipe igaragaza ko imukeneye.

Urugendo rwe mu kibuga rwatangiriye iwabo mu Bubiligi mu ikipe ya Anderlecht, yaje mu Bwongereza bwa mbere muri 2011 aguzwe na Chelsea FC aca muri West Bromwich Albion, Everton agurwa na Manchester united amafranga menshi cyane.

Yaje kugurwa na Inter Milan yo mu Butariyani, nyuma y’imyaka ibiri yongera gutangwaho miliyoni nyinshi, bigeze muri 2021 agurwa na Chelsea ku nshuro ya kabiri ariko birongera birananirana arongera atizwa muri Inter Milan ari na ho yakinaga umwaka ushize w’imikino.

Nyuma y’uko Inter yifuje ko yamugura burundu ikamugumana ariko we asa n’uwuyiteye umugongo yishakira kwerekeza muri Juventus.

Ibi byatumye ashwana n’abafana ba Inter Milan ari nako n’abafana ba Juventus bazanye ibyapa bimwamagana bavuga ko batamushaka.

Kugeza ubu ama Shampiyona yo ku Mugabane w’u Burayi hose yaratangiye ariko Lukaku ntarabona ikipe akinira, ndetse na Chelsea afitiye amasezerano kugeza ubu yamaze kwerekana ko itamukeneye.

Uyu mubiligi kera kabaye ngo ashobora kuba agiye kubona ikipe aho yifuzwa bikomeye n’ikipe ya Tottenham Hotspurs na yo yo mu Bwongereza ariko yifuza kumufata ku ntizanyo y’umwaka umwe, gusa mu gihe bagishakisha umusimbura wa Harry Kane.

Si Tottenham gusa yifuza uyu mugabo w’imyaka 30 dore ko bivugwa ko we ubwe yaba yarisabiye umutoza Jose Mourinho ko yamusanga muri As Roma dore ko aba bombi banabanye mu ikipe ya Manchester United.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + three =

Previous Post

Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda

Next Post

Amakuru agezweho ku nkongi imaze iminsi 3 yibasiye Pariki y’u Rwanda hakiyambazwa kajugujugu

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Amakuru agezweho ku nkongi imaze iminsi 3 yibasiye Pariki y’u Rwanda hakiyambazwa kajugujugu

Amakuru agezweho ku nkongi imaze iminsi 3 yibasiye Pariki y’u Rwanda hakiyambazwa kajugujugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.