• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aho yageze ibababaza niho igeze ibashimisha: Abafana ba ManUnited baraye bamwenyura

radiotv10by radiotv10
27/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aho yageze ibababaza niho igeze ibashimisha: Abafana ba ManUnited baraye bamwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Manchester United iri mu makipe ya mbere afite abakunzi benshi mu Bihugu bitandukanye kugeza no mu Rwanda, yegukanye igikombe cya League Cup, nyuma y’imyaka itandatu, ituma abakunzi bayo bongera kumwenyura.

Ikipe ya Manchester United yegukanye iki gikombe cya League Cup nyuma yo gutsinda Newcastle United ibitego 2-0, bituma abafana bayo bongera kumwenyura byisumbuyeho, nyuma y’igihe badakora ku gikombe.

Manchester United yabifashijwemo n’abakinnyi barimo Casemiro wafunguye amazamu na Marcus Rashford watsinze igitego cya kabiri cyatanze umutekano ku ikipe ya Manchester United, ndetse uyu musore w’Umwongereza yuzuza ibitego 25 amaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye abafana ba Manchester United bamwenyura muri Wembley Stadium yakira abantu ibihumbi 90.

Mu gice cya kabiri hakozwe impinduka zitandukanye ku makipe yombi, ariko umukino urangira Manchester United n’umutoza wa yo Eric Ten Hag ukomoka mu Gihugu cy’u Buholandi begukanye igikombe.

Ni igikombe cya mbere cyegukanywe n’iyi kipe ibifashijwemo n’umutoza wayo Eric Ten Hag ndetse ashyira akadomo ku mateka mabi Manchester United yari ifite yo kumara Imyaka Itandatu itegukana icyo gikombe cya League Cup cyangwa Carabao Cup nk’uko iryo rushanwa ryitwa.

Newcastle United yari yaje Wembley Stadium itahafite amateka meza dore ko imaze kuhatsindirwa inshuro 9 zose iheruka kuhakinira.

Casemiro mu mwaka we wa mbere muri Man U yateruye igikombe
Ibyishimo byari byose kugeza no kuri kapiteni Maguire

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 8 =

Previous Post

Akadomo ku byishimo by’igare2023: Umunya-Eritrea kabuhariwe yegukanye TdRda imbere ya Perezida Kagame

Next Post

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.