Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka umupira w’amaguru nyuma yo kudashyirwa ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izitabaza mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Umubano w’uyu mukinnyi na Rayon Sports uvugwa ko watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’umukino wa shampiyona bakinnye na Marines FC bakanganya ibitego 2-2.

Icyo gihe, ku gitego cya kabiri batsinzwe habayeho kutumvikana hagati ye n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye, cyateje impaka aho bamwe bashinjaga Aimable ko yaretse umupira nkana, mu gihe we yavugaga ko umunyezamu ari we wamubwiye kuwureka. Ibyo byatumye umupira umurenga, bivamo igitego.

Aimable akomeza avuga ko Perezida wa Rayon Sports yamuhamagaye nyuma y’uwo mukino amubaza uko byagenze, maze amusobanurira ko ari amakosa yakozwe n’umunyezamu wamubwiye kureka umupira.

Yongeraho ko Perezida ubwe yemeye ko na we yumvise umunyezamu amubwira ngo areke umupira, bityo atamushinja amakosa, ahubwo yari abimubajije kubera amakuru yavugaga ko ari Aimable watsindishije.

Nyuma y’ibi, ngo byabaye imbarutso y’uko umwaka w’imikino wose wasoje atongeye gukina, bitewe n’itegeko ryari ryatanzwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Ubwo umwaka mushya w’imikino wajyaga gutangira, habayeho n’ikindi kibazo cy’amafaranga angana na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) Aimable yishyuzaga Rayon Sports ku mafaranga yasigaye kuri recrutement.

Ubwo ikipe yatangiraga imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yanze gutangirana n’abandi, avuga ko atazatangira imyitozo atishyuwe amafaranga ye yose.

Iki kibazo cy’amafaranga cyiyongereye ku kutumvikana kwari kwadutse hagati ya Perezida Thadée Twagirayezu na Visi Perezida Prosper Muhirwa.

Twagirayezu yashinje Aimable gukorana bya hafi na Prosper, amubwira ko atakimwizera ndetse ko n’iyo yakomezanya n’ikipe, yabona azajya ayigambanira.

Ubwo hasohokaga urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2025-2026, Aimable yisanze atarurimo kuko atari yahawe n’ibyangombwa byo gukinira ikipe (license).

Aimable yavuze ko byamutangaje cyane kuko yakomeje gukora imyitozo nk’ufite amasezerano, kandi umutoza yari yamubwiye ko amukeneye, ariko Perezida aza kwanga kumuha icyangombwa cyo gukina.

Yagize ati “Mu by’ukuri nk’umukinnyi wabigize umwuga, numvise Perezida ankoreye ubuhemu kandi numva ndi kuzira ibintu ntazi. Ntababeshye, nageze aho numva nanze umupira, ntekereza no kuwureka.”

Aimable yaje kurega Rayon Sports muri FERWAFA, ariko mu gihe bari bategereje igisubizo, ikipe ya Assabah Sports Club yo muri Libiya yaramuhamagaye, barumvikana ko azayikinira umwaka umwe.

Yasabye Rayon Sports urwandiko rumurekura (release letter) abemerera ko azabarekera ya miliyoni eshanu yari abasigayeho, ariko ko bazamwishyura ibirarane by’imishahara.

Uyu myugariro ubu ari kumwe n’iyi kipe ye nshya, yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, aho bari mu myiteguro ya shampiyona izatangira mu kwezi kwa 12.

Aimable Nsabimana yageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Karindwi (Nyakanga) 2023, atwaranye na yo ibikombe birimo icy’Amahoro ndetse na Super Cup.

Myugariro Aimable
Ngo Perezida wa Rayon yari agiye gutuma areka umupira

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 11 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Next Post

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Related Posts

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon...

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro...

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

Ikibazo cya Bus, umwenda wa miliyoni 260Frw,…-Ubuyobozi bushya bwa Rayon bwatangaje byinshi by’uko bayisanze

by radiotv10
05/12/2025
0

Nyuma y’ihererekanyabubasha, Perezida wa Komite y'Inzibacyuho ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko bahawe ikipe ifite amadeni arenga miliyoni 260...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.