Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Airtel Rwanda yazanye agashya gashyira igorora abakiliya bayo kanabazaniye impano zizabanogera

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Airtel Money Revamps Interoperability: Launches new campaign WAMENYE WAGUAN?! To promote Seamless Cross-Network Transfers with Free Bundles
Share on FacebookShare on Twitter

Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yamuritse uburyo bushya bwo kwakira no kohereza amafaranga kuri Airtel Money ku mirongo yose bidasabye kunyura mu nzira nyinshi nk’uko byari bisanzwe, bwanazanye na Poromosiyo y’ubwasisi bwo kubaha inyongezo ya inite za interineti n’izo guhamagara.

Ubu buryo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga ku yindi mirongo, bwitezweho korohereza abakoresha umurongo wa Airtel Rwanda kwakira no kohereza amafaranga bitabagoye.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money mu Rwanda, Jean Claude Gaga avuga ko iyi serivisi imaze igihe itangijwe, ariko ko uburyo yakoreshwaga hari harimo imbogamizi, ubu zikaba zavuyeho.

Ati “Wasangaga umufatabuguzi asabwa kugira ngo yemeze amabwiriza bigasa n’aho asubiyemo gahunda yo kwemeza amabwiriza aba yarakoze ajya ku murongo. Ubu guhera none umukiliya yaba undi murongo uwo ari wo wose cyangwa Airtel Money iyo agiye kohereza amafranga ntabwo bimusaba ko uriya muntu wundi aba yaremeje amabwiriza mbere yuko abona amafaranga.”

Yavuze ko ubu kohereza amafaranga ku yindi mirongo, byoroshye, ari ugukanda *182*1*2# ubundi uwohereza agakurikiza amabwiriza.

Usibye korohereza abakiliya, Airtel Money ivuga ko uburyo bushya bwo kohereza no kwakira amafaranga ku yindi mirongo, ubu byazanye n’impano ku mukiliya buri uko yohereje amafaranga, muri poromosiyo yiswe Wamenye WAGUAN!.

Jean Claude Gaga ati “Nukoresha tuzajya tuguha bundle yo gukoresha interinete cyangwa iyo guhamagara. Iyo ufite telefone ya tashi (smart phone) uzajya ubona hagati ya megabayiti 300 na gigabayiti imwe buri uko wohereje ariko nibura wohereje kuva ku maaranga ari hejuru y’igihumbi y’Igihumbi.”

N’abafite telefone zisanzwe, ntibirengagijwe ko na bo nibakoresha ubu buryo, bazajya bahabwa bundlre zo guhamagara ku mirongo yose ingana n’iminota 40 ikoreshwa mu masaha 24.

N’ababikuza amafaranga na bo, bagenewe iyi mpano, nabwo bikazajya bisaba kubikuza guhera ku mafaranga 1 000 ku mu agent wa Airtel Money.

Airtel Money ivuga ko ku bantu bohereje amafranga arenze 1 000 Frw bazajya bahabwa Megabytes 300 buri uko bohereje, naho abohereje arenga ibihumbi 7000 Frw bahabwe impano ya Gigabit 1.

Ubu buryo bwatangijwe kuri uyu wa Kane

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Guverinoma y’u Burundi yatanze umucyo ku muyobozi mu Nzego Nkuru wagiye i Burayi ntagaruke

Next Post

Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana....

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

by radiotv10
16/10/2025
0

Abantu 25 basohotse ku rutonde rwashyizwe hanze n'Ikigo gishinzwe Gutahura no Kurwanya Ibyaha byo mu rwego rw’Imari- FIC (Financial Intelligence...

Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

by radiotv10
16/10/2025
0

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda, bwatangaje ko hashyizweho uburyo bwo kuzafasha abazitabira ibirori byo guha impamyabumenyi abayirangijemo bizabera i Huye,...

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

by radiotv10
16/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko amazi y'imvura aturuka ku muhanda wa Kaburimbo...

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

Rubavu: Abamaze imyaka 2 bategerezanyije amatsiko ingurane bahawe igisubizo kidatanga ihumure

by radiotv10
16/10/2025
0

Abaturage babarirwa mu 180 bo mu Karere ka Ruhabu bavuga ko bamaze imyaka ibiri bategereje kwishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangiritse...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

by radiotv10
16/10/2025
0

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Post-grad panic: What happens after university?

Abazitabira ‘Graduation’ ya Kaminuza y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buzaborohereza

16/10/2025
Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

Ngoma: Bavuze uko igikorwa cy’amajyambere cyabazaniye ibibazo

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Kabila yungutse amaboko mashya amushyigikiye mu mugambi we hahita hanatangazwa ikigiye gukurikira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.