Abakinnyi icumi batangiye agace ka nyuma buri wese abona ko bishoboka yo yakwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda rya 2023, ariko Umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan wari wambaye umwambaro w’umuhondo, yegukana iri rushanwa imbere ya Perezida Paul Kagame wakurikiye agace ka nyuma karyo.
Ibyishimo byari byose kuva muri Kigali kugera mu Ntara zose z’u Rwanda, byashyizweho akadomo n’Umunya-Eritrea, Henok Mulueberhan w’ikipe ya Green Project wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda rimaze kuba ikimenyabose.
Henok Mulueberhan yegukanye Tour du Rwanda ya 2023 anatwaye agace ka nyuma k’iri siganwa, kagaragayemo guhangana kudasanzwe kuko abakinnyi 10 ba mbere batangiye aka gace barushanwa ibihe bito.
Ubwo bari bagiye kugera ku murongo w’umweru wo gusorezaho iri siganwa, Henok Mulueberhan yakoze ibisa nk’igitangaza kuko yakose atake ku bakinnyi bari bamuri bubi bashaka gukuramo amasegonda, ahagurukira igare ararinyukira abatanga gukandagiza ipine kuri uyu murongo.
Uyu Munya-Eritrea Henok Mulueberhan wegukanye Tour du Rwanda ya 2023, yari yanatwaye agace kayo ka gatatu katurutse i Huye kerecyeza i Musanze.
Ni agace yegukanye nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuzamuka ari na byo azwiho ndetse akaba yabishimangiye ubwo yegukanaga iri siganwa ryasorejwe ahantu hari agaterera, ubwo yahagurukiraga igare agatanga abandi akanegukana agace ka nyuma.
Ku isaga ya saa saba na mirongo itatu n’ine (13:34′), Perezida Paul Kagame yuriye podium yambika umwambaro w’umuhondo uyu Munya-Eritrea Henok Mulueberhan, anamushimira uburyo yitwaye akegukana iri rushanwa.
RADIOTV10