Ubushinjacyaha bwasabiye Akaliza Sophie igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyari zirenga 5 Frw ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga sheki itazigamiwe kuri Muyango Deo Rutayisire uri mu bantu barenga 500 barega umugabo we Manzi Davis kubariganya amafaranga arenga miliyari 13 Frw binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX.
Manzi n’umugore we Sophie bakurikiranyweho kuba barakaga abaturage amafaranga babizeza inyungu z’umurengera ariko birangira ibyo babasezeranyaga bidashyizwe mu bikorwa ndetse n’amafaranga yabo ntibayabasubiza.
Taliki 08 Mata 2024 Umugore wa Manzi Davis witwa Akaliza Sophie yari yahaye Muyango Deo Rutayisire sheki ya Miliyoni 532 Frw yo kumwishyura, igihe kigeze basanga amafaranga ntayariho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama nibwo rwaburanishije uru rubanza Muyango Deo aregamo Akaliza Sophie.
Akaliza Sophie ntiyagaragaye mu rukiko, nubwo yari yaramenyeshejwe ariko urubanza rwaburanishijwe adahari.
Umushinjacyaha yasabye ko Urukiko rwakwakira ikirego cy’Ubushinjacyaha rugahamya Akaliza Sophie icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, bityo rukamukatira igifungo cy’imyaka itanu 5 n’ihazabu y’amafaranga Miliyari 5 na Miyoni 320, yikubye inshuro 10 nk’uko amategeko abiteganya.
Hagati aho umwuganizi wa Muyango Deo Rutayisire mu mategeko yasabye indishyi za Miliyari zisaga 10 Frw nyuma y’igihe gishize ahaye amafaranga uyu muryango binyuze kuri Sophie Akariza nyiri Kigo cya Billion Traders FX kugira ngo bajye bamucururiza, kikamwungukira inyungu.
Muyango Deo Rutayisire, mu Rukiko yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024 yagiye aha Sophie Akariza ibihumbi by’amadorari amwizeza ko ari umuhanga mu gucuruza amafaranga ndetse afite n’ikoranabuhanga rimufasha mu gucuruza amafaranga. Kandi yamwizezaga ko ibyo bakora byemewe n’amategeko kuko bari bafite icyemezo gitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.
Umucamanza yapfundikiye urubanza yanzura ko umwanzuro kuri uru rubanza uzatangazwa Taliki 10 Mata 2025 saa munani z’amanywa.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10