Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick, ari mu byishimo nyuma yo kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, yizeje ko iyi ntambwe bateye mu rugendo rwo kuzibanira iteka, itazigera isubira inyuma.
Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe mu Rwanda, yagaragaje ibi byishimo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto y’iki gikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we Iryn Uwase Nizra.
Mu butumwa buherekeje amafoto, Rusine yagize ati “Uyu munsi ni intangiriro yo kuzibanira nawe iteka. Uko umutima wanjye utera, ni ko mpitamo wowe.”
Rusine yakomeje abwira umukunzi we ko ubuzima bwabo buzarangwa n’ibyishimo, bakazafatanya kugera ku byo bifuza. Ati “Nishimiye kuzamarana ubuzima bwanjye bwose ngukunda iteka ryose.”
Iryn Uwase Nizra na we yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe we n’umukunzi we Rusine bateye mu rukundo rwabo, aho yagize ati “Kugukunda byatumye mba mwiza kurushaho, ndifuza gukomeza gukura ndi kumwe nawe.”
Uyu mukunzi wa Rusine na we yamwizeje ko azahorana na we iteka ryose yaba mu bibi no mu byiza, ariko amwizeza ko umubano wabo uzakomeza kurangwa n’akanyamuneza.
RADIOTV10