• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akari ku mutima wa Miss Kalimpinya nyuma yo gusura umwana w’Ingagi yise Izina

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in MU RWANDA
0
Akari ku mutima wa Miss Kalimpinya nyuma yo gusura umwana w’Ingagi yise Izina
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2017, yasuye umwana w’Ingagi yise izina umwaka ushize, agaragaza ibyishimo yatewe n’ibihe byiza yagiriye mu Birunga.

Miss Kalimpinya ni umwe mu byamamare byise amazina Abana b’Ingagi 23 biswe umwaka ushize, aho umwana yise, yamuhaye izina rya ‘Impundu’.

Uyu munyarwandakazi witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda muri 2017, ubu wamaze kwinjira mu mukino wo gusiganwa ku modoka, yasuye uyu mwana w’Ingagi yise umwaka ushize.

Yifashishije amafoto yafashwe ubwo yasuraga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagiye kureba umwana w’Ingagi yise, yagaragaje ibyishimo yatewe n’iki gikorwa.

Yagize ati “Mbega ibyishimo byo gusura umwana w’Ingagi Impundu muri Pariki y’Ibirunga!”

Miss Kalimpinya kandi yavuze ko nk’umuntu wise umwana w’Ingagi, yagombaga kumusura kugira ngo amenye uko amerewe mbere yuko barumuna be na bo bagiye kuzitwa amazina muri uku kwezi twatangiye.

Yagize ati “Numva ari ibintu buri wese yagira ibye byumwihariko abagiriwe ubuntu bwo kwita izina abana b’ingagi. Ku rundi ruhande ndanakangurira Abanyarwanda muri rusange gusura iyi parike kuko ari hamwe mu ho wagirira ibihe byiza aho kuhaharira abanyamahanga gusa.”

Umunyarwenya w’icyamamare ku Isi, Kevin Hart na we uri mu bise Abana b’Ingagi umwaka ushize, ubwo yakoraga iki gikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, yakoresheje urwenya azwiho, avuga ko azagurira umwana yise telefone akanamufunguriza Email kugira ngo bazajye babasha kuvugana.

Miss Kalimpinya ubwo yasuraga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Yishimiye kumubona

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Bruce Melodie nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye arakorana n’undi w’ikirangirire

Next Post

Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda bageze mu 10

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda bageze mu 10

Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda bageze mu 10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.