Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Akari ku mutima w’umwana w’imwe mu Ntwari z’u Rwanda umaze imyaka 28 aba hanze

radiotv10by radiotv10
03/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Akari ku mutima w’umwana w’imwe mu Ntwari z’u Rwanda umaze imyaka 28 aba hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhire Theophile, umwana w’Intwari Agathe Uwilingiyimana, avuga ko aterwa ishema n’ibyaranze umubyeyi we ndetse ko ahorana akanyamuneza aterwa no kumva bamuvuga ibigwi n’icyubahiro ahabwa mu Rwanda no mu mahanga.

Agathe Uwilingiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, ni umwe mu banyapolitiki baranzwe no kurwanya akarengane kakorerwaga Abatutsi.

Uyu munyapolitiki yaje no kubizira, yicwa mu banyapolitiki ba mbere bishwe nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Juvenal Habyarimana, aho abasirikare barindaga uyu Mukuru w’Igihugu, baramukiye kwa Agathe Uwiringiliyimana, bakamwica nyuma yo kurasana n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zimurinze, aho yishwe mu gitondo cyo ku ya 07 Mata 1994.

Ibikorwa byaranze uyu munyapolitiki, biri mu byatumye ashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda aho ari mu cyiciro cy’Imena gishyirwamo abantu bakoze ibikorwa bihebuje, bakarangwa no kwitangira Igihugu mu buzima bwabo bwuzuyemo ubunyangamugayo.

Ku ya 01 Gashyantare, ni umunsi wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, ahakorwa ibikorwa binyuranye byo kuzirikana no kuzizihiza.

Agathe Uwilingiyimana, ni imwe mu Ntwari zazirikanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare, aho umwana we witwa Umuhire Theophile ari mu bagiye ku gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda, i Remera kuhashyira indabo no kunamira Intwari zitangiye u Rwanda.

Uyu muhungu wa Agathe Uwilingiyimana, ufite imyaka 32, yavuye mu Rwanda afite imyaka ine, akaba yagiye ku gicumbi cy’Intwari ari kumwe n’abo mu muryango we.

Umuhire wabuze umubyeyi we akiri muto, avuga ko yagiye amenya amakuru y’ibigwi byaranze umubyeyi we kandi ko bihora bimwubakira icyizere.

Ati “Ni iby’agaciro kuri njye kuba mfite umubyeyi waranzwe n’ibikorwa by’ubutwari nk’ibyo, ikindi kandi nishimira kuba abandi bamufatiraho urugero rwiza akaba anahabwa icyubahiro mu Rwanda no mu bindi Bihugu byo ku Isi.”

Agathe Uwilingiyimana wavutse tariki 23 Gicurasi 1953, akavukira mu cyahoze ari Perefegitura ya butare, ni umwe mu banyapolitiki bakunze kumvikana barwanya imigambi mibisha y’ubutegetsi bwa Habyarimana bwaranzwe n’ivangura ryakorerwaga Abatutsi.

Muri Nyakanga 1993, ubwo habaga inama yahuje Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwilingiyimana yagizwe Minisitiri w’Intebe.

Habyarimana yumvaga ko uyu munyapolitiki azajya ashyigikira imigambi ye, ahubwo arushaho kwamagana ibikorwa bibi by’ubu butegetsi, kandi akabikora ashize amanga, byanatumye ubutegetsi bwariho icyo gihe bumwijundika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + ten =

Previous Post

Ibirambuye ku rubanza rudasanzwe rw’umwana muto rwavugishije bamwe

Next Post

DRCongo ibyo kwirukana abasirikare b’u Rwanda byatangiye kuyibyarira amazi n’ibisusa

Related Posts

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

IZIHERUKA

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye
MU RWANDA

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

by radiotv10
26/01/2026
0

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo ibyo kwirukana abasirikare b’u Rwanda byatangiye kuyibyarira amazi n’ibisusa

DRCongo ibyo kwirukana abasirikare b’u Rwanda byatangiye kuyibyarira amazi n’ibisusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukobwa wavuze ko ‘Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye’ bigakurikirwa n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.