Imirimo yo kubaka ibikorwa byo ku butaka by’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bugesera, igeze kuri 85%, aho hari gukorwa inzira zizajya zifashishwa n’indege mu guhaguruka no mu kururuka n’aho ziparika.
Kompanyi ya ATL (Aviation Travel Logistics) ishinzwe imirimo yo kuba iki Kibuga cy’Indege, itangaza ko icyiciro kigezweho mu kubaka iki Kibuga cy’Indege, ari icyo kubaka ibikorwa byo hasi ku Kibuga, birimo aho indege ziparika, aho zinyura zihaguruka zinururuka, ndetse n’imihanda y’imbere mu Kibuga.
Eva Nishimwe, usanzwe ari umwubatsi w’ibibuga by’indege ukorera iyi kompanyi, yabwiye Ikinyamakuru The New Times ko igice cya kabiri cy’iyi mirimo, biteganyijwe ko kizatangira muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Iki gice, kigizwe n’inyubako z’abagenzi, inyubako zizajya zishyirwamo imizigo, iminara yo kugenzura ibyo ku kibuga cy’indege, inyubako z’umutekano, izizajya zikoreramo abakozi ndetse n’ibiro.
Mu gihe byari biteganyijwe ko igice cya mbere cyose cy’iki kibuga cy’indege kizaba cyaruzuye mu mwaka wa 2026, Nishimwe avuga ko imirimo yacyo izarangira muri 2027.
Ati “Icyiciro kizaba gikurikiyeho ni icyo guha amahugurwa itsinda ry’abakozi, gukora isuzuma ndetse no gutangiza ikibuga cy’indege, no gushaka icyangombwa cy’ikibuga cy’indege bishobora kuzafata igihe kigera ku mwaka. Uko byose bizagenda, bishobora kuzatuma Ikibuga cy’indege gitangira gukora muri 2028.”
Iki kibuga cy’indege cyahaye imirimo abantu bari hagati ya 1 800 na 2 000, barimo n’abakora mu bikorwa byo gucunga iki Kibuga cy’indege, ndetse n’abakorera kompanyi zikora mu buryo bw’amasezerano nk’izikora ibikorwa byihariye.
Uyu mushinga watangiye bivugwa ko uzatwara Miliyari 2 $, gusa Nishimwe avuga ko aya mafaranga ashobora guhindukaho gato akiyongera cyangwa akazaguma kungana uku, bitewe n’impamvu zinyuranye.
Iki kibuga cy’indege kizaba gifite metero kare ibihumbi 130, ubwo igice cya mbere cyacyo kizaba cyuzuye, kizajya kibasha kwakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, ndetse bakaziyongera bakagera kuri miliyoni 14.
Photos/The New Times
RADIOTV10