• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza

radiotv10by radiotv10
06/12/2021
in SIPORO
0
AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, indege yazanye ikipe ya APR FC yari igeze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, abakinnyi n’abatoza bayururuka bigaragara ko nta morale nyuma yo gutsindwa mu mukino yari yabanjemo igitego.

APR FC yageze mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC ntiyabashije gukabya inzozi zo kugera mu matsinda y’amarushanwa nyafurika, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.

Ikipe ya APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague acenze ba myugariro babiri ba RS Berkane, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

Ikipe ya RS Berkane yishyuye igitego ku munota wa 67 cyatsinzwe na Brahim El Bahraoui, iza no gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz, birangira ari ibitego 2-1 APR FC ihita isezererwa.

Ikipe ya APR FC yari yagiye n’indege yayo yihariye, yahise igaruka mu Rwanda aho yahageze ahagana Saa Ine z’igitondo, ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona aho ifite umukino w’ikirarane na Etincelles uzaba kuri uyu wa Kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw

Next Post

Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.