Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza

radiotv10by radiotv10
06/12/2021
in SIPORO
0
AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021, indege yazanye ikipe ya APR FC yari igeze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, abakinnyi n’abatoza bayururuka bigaragara ko nta morale nyuma yo gutsindwa mu mukino yari yabanjemo igitego.

APR FC yageze mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC ntiyabashije gukabya inzozi zo kugera mu matsinda y’amarushanwa nyafurika, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.

Ikipe ya APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague acenze ba myugariro babiri ba RS Berkane, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

Ikipe ya RS Berkane yishyuye igitego ku munota wa 67 cyatsinzwe na Brahim El Bahraoui, iza no gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz, birangira ari ibitego 2-1 APR FC ihita isezererwa.

Ikipe ya APR FC yari yagiye n’indege yayo yihariye, yahise igaruka mu Rwanda aho yahageze ahagana Saa Ine z’igitondo, ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona aho ifite umukino w’ikirarane na Etincelles uzaba kuri uyu wa Kane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 17 =

Previous Post

Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw

Next Post

Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Related Posts

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Nyuma y’amasaha macye agarukanye n’ikipe ye Byiringiro Lague arahita asubukura ubukwe bwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.