Areruya Joseph ukinira Benediction Ignite, ni we wegukanye isiganwa ry’amagare ryitiriwe gukunda igihugu, isiganwa ryakiniwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu
Ni irushanwa ryatangiye ku i Saa tanu zuzuye, aho hahagurutse abahungu 58 n’abakobwa 14, abahungu bakaba bazengurutse inshuro 15 basoza bakoze intera ya Kilometero 105, mu gihe abakobwa bazengurutse inshuro 9 bakoze intera Kilomtero 63 muri rusange.
Isiganwa rigitangira, Areruya Joseph wa Benediction yahise asohoka mu gikundi akurikirwa n’abakinnyi batatu, birangira umwe asigaye imbere hasigara Areruya na Uwiduhaye ba Benediction, Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportifs na Ngendahayo Jérémie wa Huye CCA.
Aba batatu bakomeje kuyobora isiganwa, gusa Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yakomeje kubacungira hafi aza no kugeraho arabashikira ubwo bari basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu.
Mu cyiciro cy’abakobwa Ingabire Diane wa Benediction Club ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 31, akurikirwa na Nzayisenga Valentine bakinana, aho yamusize amasegona abiri gusa.
Mu bagabo, Areruya Joseph wari wanikiye abandi ni we waje gusoza ari ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Manizabayo Eric uzwi nka Karadio bakinana muri Benediction Ignite.
Uko bakurikiranye mu bakobwa
- Ingabire Diane (Benediction), 02h16’31”
- Nzayisenga Valentine (Benediction), 02h16’33”
- Mukashema Josiane (Benediction), 02h17’00”
- Ishimwe Diane (Benediction), 02h17’00”
- Irakoze Neza Violette (Benediction), 02h25’23”
- Manirakiza Olive (Benediction), 02h26’54”
- Kimenyi Charlotte (Benediction), 02h31’30”
Uko bakurikiranye mu bagabo
- Areruya Joseph (Benediction Ignite), 02h58’51″
- Manizabayo Eric (Benediction Ignite), 03h02’37″
- Niyonkuru Samuel (Les Amis Sportifs), 03h02’37″
- Uwiduhaye (Benediction Ignite), 03h02’38″
- Byukusenge Patrick (Benediction Ignite), 03h08’35″
6.Tuyizere Etienne (Benediction Club), 03h08’35″
- Uhiriwe Espoir (Benediction Club), 03h11’30″
- Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Ignite), 03h11’30″
- Hakizimana Felicien Nyabihu Cycling Team), 03h11’33″
- Hetegekimana Jean Baptiste (Les Amis Sportifs), 03h11’36″
Mu bakinnyi 52 bari batangiye isiganwa mu bagabo, icumi gusa ni bo babashije kurisoza, mu gihe abandi 42 batarisoje, naho mu bakobwa muri 15 hasoje 7 mu gihe umunani batasoje.