AMAFOTO: Dr Sabin Nsanzimana yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Sabin Nsanzimana uherutse gusimbuzwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yahererekanyije ububasha bw’umurimo na Prof Claude Mambo Muvunyi uherutse guhabwa uyu mwanya.

Iki gikorwa cyo guhererekanya ububasha bw’umurimo cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, cyayobowe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije.

Izindi Nkuru

Prof Claude Mambo Muvunyi yahawe uyu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 26 Mutarama 2022.

Yasimbuye Dr Sabin Nsanzimana wari yabanje guhagarikwa by’agateganyo mu ntangiro z’Ukuboza umwaka ushize wa 2021 aho byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha kandi cyabaye hagati ya Theo Prince na Noella Bigirimana wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC.

Naho Dr Isabelle Mukagatare wagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi z’Ubuzima (Biomedical Services Department) ahererekanya ububasha na Dr Gatare Swaibu.

 

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru