Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije

radiotv10by radiotv10
17/04/2022
in MU RWANDA
0
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Barbados yakinnye Tennis anahabwa impano zishimishije
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Barbados mu ruzinduko rwa mbere ari kugirira muri iki Gihugu, yifatanyije n’abakinnyi ba Tennis yo mu muhanda mu mukino barimo, banamuha impano z’ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino.

Perezida Kagame Paul wagiriye uruzinduko rwe muri Barbados avuye muri Jamaica, kuri uyu wa Gatandatu yanahuye n’abayobozi b’iki Gihugu cya Barbados barimo Minisitiri w’Intebe, Mia Amor Mottley na Perezida Sandra Mason.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame ubwo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley bagiye ahari hari kubera umukino wa Tennis ikinirwa mu muhanda, bakifatanya n’abariho bakina.

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda buri kuri Twitter, bugira buti “Abakinnyi bahaye impano Perezida Paul Kagame z’inkoni (Tennis racquets) ebyiri zidasanzwe za Tennis ikinirwa mu muhanda.”

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda siporo muri rusange, asanzwe anakina uyu mukino wa Tennis aho uri mu mikino akunda wo na Basketball.

Perezida Kagame kandi yanahuye n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket bo muri iki Gihugu cya Barbados ari bo Sir Garry Sobers and Sir Wesley Hall na bo bamuha impano.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byatangaje ko kandi Perezida Paul Kagame yanaganiriye n’aba banyabigwi uburyo bagira uruhare mu kuzamura uyu mukino mu Rwanda by’umwihariko mu byo gutoza.

Umukuru w’u Rwanda kandi ari kumwe na Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley bateye ibiti mu busitani mpuzamahanga buzwi nka Barbados National Botanical Gardens burimo ibiti byatewe n’abayobozi banyuranye bo ku Isi.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe bagiye kureba uyu mukino
Perezida Kagame na we yakinnye uyu mukinno wa Tennis
Bamuhaye impano

Perezida Kagame kandi yanahuye n’abanyabigwi mu mukino wa Cricket
Na bo bamuhaye impano

Yanateye igiti mu busitani mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + nineteen =

Previous Post

Inka za Muhoozi yagabiwe na Perezida Kagame zatashye muri Uganda

Next Post

Ruhago nyarwanda yabuze umukinnyi ukiri muto wishwe n’impanuka ya moto

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhago nyarwanda yabuze umukinnyi ukiri muto wishwe n’impanuka ya moto

Ruhago nyarwanda yabuze umukinnyi ukiri muto wishwe n’impanuka ya moto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.