Perezida Paul Kagame uri muri Kazakhstan mu ruzinduko rwo gutsura umubano no mu Nama mpuzamahanga, yakiriwe na mugenzi we w’iki Gihugu, Qasym-Jomart Toqayev banagirana ibiganiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Kazakhstan, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, byatangaje ko “Perezida Qasym-Jomart Toqayev yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame wageze muri Kazakhstan yitabiriye inama Astana International Forum.”
Perezidansi ya Kazakhstan ikomeza ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi bashimye intambwe ikomeje guterwa mu mubano w’iki Gihugu n’u Rwanda.
Iti “Banagaragaje intego zihuriweho n’Ibihugu byombi mu iterambere rirambye n’intambwe ikomeje guterwa. Perezida Tokayev yashimye izamuka ry’ 8% ry’Ubukungu bw’u Rwanda ndetse no kugira Inzego zishikamye, banashimangira ubushake bwa Kazakhstan mu gikomeza guteza imbere imikoranire n’Ibihugu bya Afurika.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bya Kazakhstan kandi bikomeza bivuga ko Ibihugu byombi, byanagaragaje inzego zikwiye kwibandwaho mu mikoranire y’ibi Bihugu, zirimo ubucuruzi, Ishoramari, Ubwikorezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ndetse n’imitangire ya serivisi mu nzego za Leta yifashisha ikoranabuhanga no mu rwego rw’Imari.






RADIOTV10