Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amahirwe ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje

radiotv10by radiotv10
06/03/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Amahirwe ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda nk’Abofisiye n’ibyo bagomba kuba bujuje
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwamenyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira muri RDF ku rwego rw’Abofisiye, igihe kwiyandikisha bizatangirire, bunagaragaza ibyo bagomba kuba bujuje.

Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025 rivuga ko “Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u

Rwanda ku rwego rwa Ofisiye ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bizatangira tariki ya 8 Werurwe kugeza ku ya 6 Mata 2025.”

Abarebwa n’iyi gahunda, ni abo ku rwego rwa Ofisiye baziga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Military Academy-Gako), aho ubuyobozi bwa RDF buvuga ko “Abaziga mu mashami avugwa muri iri tangazo bazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (AO) usibye abaziga mu ishami rya General nursing bazarangiza amasomo bafite impamyabumenyi ya Al.”

Ubuyobozi bwa RDF kandi bwagaragaje ibigomba kuba byujujwe n’abifuza kwiyandikisha, aho buvuga ko ari abasore n’inkumi bafite imyaka 18 kandi batarengeje 22, kuba bararangije amashuri 6 yisumbuye kandi bafite amanota abemerera kujya muri Kaminuza y’u

Rwanda.

Nanone kandi uwiyandikisha agomba kuba “afite ubuzima buzira umuze, kuba atarigeze ahamwa n’icyaha, kuba adakurikiranyweho icyaha, kuba atarirukanywe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta keretse yarakorewe ihanagurwabusembwa, kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta, kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire.”

 

Ibisabwa kugira ngo wemererwe kwiga mu ishuri Rikuru rya Gisirikare ni ibi bikurikira:

Mu mashami ya General medecine, surgery na Pharmacy amanota asabwa, ni A-B mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Mu ishami rya Mechanical Engineering; amanota asabwa ni A-B mu ishami ya MCE, MPG na MPCo.

Mu ishami rya Computer Science and Software Engeneering; amanota asabwa ni A-B mu ishami ya PCM, MPCo. Mu ishami rya Mathematics amanota asabwa ni A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Mu ishami rya Physics, barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MPG, PCM na MPCo. Mu ishami rya Chemistry bagomba kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Mu ishami rya Biology amanota asabwa ni A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Abifuza kwiga mu mashami ya General Nursing, Radiology Technologists, Laboratory sciences, Anaesthesia, elinical psychology, medical imaging sciences na Dental Therapy amanota asabwa ni A-C mu mashami ya PCB, BCG na MCB. Mu ishami rya Law amanota asabwa ni A-B mu mashami ya HEG, LFK, LKK, LKF, HEL, HGL na LEG. Mu ishami rya Social and Military Science barasabwa kuba barabonye amanota A-C mu mashami ya MEG, HEG, HGL, HEL, LEG hamwe n’abize TTC bafite amanota (A-B) 70% kujyana hejuru. Abize TVET amanota asabwa ni A-B.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Icyatumye abatoza b’ikipe imwe mu Rwanda begurira rimwe cyamenyekanye

Next Post

DRCongo: Umwana w’Umupolisi yishe umunyeshuri amuteye icyuma

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Umwana w’Umupolisi yishe umunyeshuri amuteye icyuma

DRCongo: Umwana w’Umupolisi yishe umunyeshuri amuteye icyuma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.