Bamwe mu rubyiruko rutujuje imyaka 18 y’amavuko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko amabwiriza yashyizweho yo kubakumira mu tubari, ababangamiye kuko na bo bakeneye kwidagadura.
Hamaze iminsi havugwa imyitwarire idahwitse ya rumwe mu rubyiruko rwishora mu bikorwa bigayitse nko kunywa inzoga rugasinda ndetse n’abambara imyambaro iteye isoni.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kubwira abategura ibitaramo ko badakwiye gufungurira abantu bose bifuza kubijyamo, ahubwo ko bakwiye no kureba ku marangamuntu yabo niba abifuza kubijyamo bujuje imyaka y’ubukure.
Yavuze kandi ko abafite utubari na bo badakwiye kugurisha ibisindisha abatajuje imyaka y’ubukure, ndetse abibutsa bihanwa n’amategeko.
Mu Ntara y’Amajyepfo hahise hashyirwaho amabwiriza yo gukumira abana batujuje imyaka 18 kujya mu tubari.
Bamwe mu rubyiruko bavuganye na RADIOTV10, bavuga ko aya mabwiriza ababangamiye kuko bumva ababuza uburenganzira bwabo.
Umwe yagize ati “Njye numva aho kugira ngo dukumirwe ahubwo batureka tukidagadura kimwe n’abandi, wenda ushaka kunywa inzoga bakagira uko bamugenzura.”
Mu buryo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abinjiye mu kabari babanza kwerekana ibyangombwa bibaranga kugira ngo barebe niba bafite imyaka y’ubukure.
Uyu musore utaruzuza imyaka 18, yagize ati “Ibi byo kuvuga ngo bagufashe bakwaka ibyangombwa, ni ukutubangamira, kuko natwe mu burenganzira bwacu dukeneye kwidagadura.”
Undi yavuze ko abinjira mu tubari bose bataba bagiye kunywa inzoga, ati “Nshobora no kujyanayo n’inshuti zanjye wenda tugiye gukorerayo nk’ikirori ari ho twateguriye ibirori byacu, bakadusaba irangamuntu kandi harimo abatazifite bikatugora cyane.”
Uyu musore avuga ko hari hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kugenzura bwatuma urubyiruko rudasinda wenda bakajya bashyiraho umubare w’inzoga batarenza.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yari yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, yasabye inzego zose harimo n’ababyeyi kugenzura gahunda zihuza urubyiruko by’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko
Yagize ati “Biri kugaragara ko urubyiruko ruri kwishora mu bibonetse byose, bakunda ikigare, ugasanga n’umwana utaranywaga inzoga yazigezemo kubera ikigare.”
Mu byumweru bibiri bishize, mu Rwanda havuzwe cyane inkuru y’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo kimwe yambaye ikanzu igaragaza imyanya y’ibanga.
Uyu mukobwa wanaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, ariko aza gufungurwa by’agateganyo.
RADIOTV10