Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”

radiotv10by radiotv10
26/08/2022
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Abatujuje imyaka 18 ntibemererwa kwinjira mu tubari, bati “None se twe ntitwemerewe kwidagadura?”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu rubyiruko rutujuje imyaka 18 y’amavuko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, baravuga ko amabwiriza yashyizweho yo kubakumira mu tubari, ababangamiye kuko na bo bakeneye kwidagadura.

Hamaze iminsi havugwa imyitwarire idahwitse ya rumwe mu rubyiruko rwishora mu bikorwa bigayitse nko kunywa inzoga rugasinda ndetse n’abambara imyambaro iteye isoni.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kubwira abategura ibitaramo ko badakwiye gufungurira abantu bose bifuza kubijyamo, ahubwo ko bakwiye no kureba ku marangamuntu yabo niba abifuza kubijyamo bujuje imyaka y’ubukure.

Yavuze kandi ko abafite utubari na bo badakwiye kugurisha ibisindisha abatajuje imyaka y’ubukure, ndetse abibutsa bihanwa n’amategeko.

Mu Ntara y’Amajyepfo hahise hashyirwaho amabwiriza yo gukumira abana batujuje imyaka 18 kujya mu tubari.

Bamwe mu rubyiruko bavuganye na RADIOTV10, bavuga ko aya mabwiriza ababangamiye kuko bumva ababuza uburenganzira bwabo.

Umwe yagize ati “Njye numva aho kugira ngo dukumirwe ahubwo batureka tukidagadura kimwe n’abandi, wenda ushaka kunywa inzoga bakagira uko bamugenzura.”

Mu buryo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abinjiye mu kabari babanza kwerekana ibyangombwa bibaranga kugira ngo barebe niba bafite imyaka y’ubukure.

Uyu musore utaruzuza imyaka 18, yagize ati “Ibi byo kuvuga ngo bagufashe bakwaka ibyangombwa, ni ukutubangamira, kuko natwe mu burenganzira bwacu dukeneye kwidagadura.”

Undi yavuze ko abinjira mu tubari bose bataba bagiye kunywa inzoga, ati “Nshobora no kujyanayo n’inshuti zanjye wenda tugiye gukorerayo nk’ikirori ari ho twateguriye ibirori byacu, bakadusaba irangamuntu kandi harimo abatazifite bikatugora cyane.”

Uyu musore avuga ko hari hakwiye kubaho ubundi buryo bwo kugenzura bwatuma urubyiruko rudasinda wenda bakajya bashyiraho umubare w’inzoga batarenza.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi ubwo yari yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, yasabye inzego zose harimo n’ababyeyi kugenzura gahunda zihuza urubyiruko by’umwihariko muri iki gihe cy’ibiruhuko

Yagize ati “Biri kugaragara ko urubyiruko ruri kwishora mu bibonetse byose, bakunda ikigare, ugasanga n’umwana utaranywaga inzoga yazigezemo kubera ikigare.”

Mu byumweru bibiri bishize, mu Rwanda havuzwe cyane inkuru y’umukobwa witwa Mugabekazi Liliane wagaragaye mu gitaramo kimwe yambaye ikanzu igaragaza imyanya y’ibanga.

Uyu mukobwa wanaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, ariko aza gufungurwa by’agateganyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + two =

Previous Post

P.Kagame yahishuye ikiganiro yagiranye n’umuyobozi ukomeye bahuriye mu nama akamubwira ko atazikingiza COVID-19

Next Post

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Related Posts

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere
MU RWANDA

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye abari bayirimo bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.