Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amajyepfo: Umukwabu wa Polisi wasize hafashwe litiro 2.000 z’injurano hanavugwa aho bikekwa ko zibiwe

radiotv10by radiotv10
16/12/2024
in MU RWANDA
0
Amajyepfo: Umukwabu wa Polisi wasize hafashwe litiro 2.000 z’injurano hanavugwa aho bikekwa ko zibiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafashe litiro 2 060 za Mazutu bikekwa ko ari injurano zibiwe mu bice bitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo ku makamyo akoresha umuhanda munini Kigali-Kamonyi-Nyanza-Huye, hanafatwa batatu baziguze.

Ibi bikorwa byakozwe mu mukwabu wakozwe na Poliri y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, nk’uko tubikesha Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

Polisi y’u Rwanda, ivuga ko ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha, aho byakozwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage bayihaye amakuru kuri ibi bikorwa.

Muri uyu mukwabu, mu Karere ka Nyanza, hafashwe abantu batatu bakekwaho kugura mazutu y’injurano, ndetse hanafatwa Litiro 1 000 zayo.

Aba bantu batatu, bafatiwe mu bice binyuranye byo muri aka Karere ka Nyanza, birimo Kigoma, Gasoro na Nyakabungo, aho bikekwa ko iyi mazutu yafashwe, yibwe ku makamyo mu muhanda munini Kigali-Kamonyi-Nyanza-Huye.

Polisi yo mu Ntara y’Amajyepfo kandi yatangaje ko mu Karere ka Kamonyi, na ho hafashwe litiro 1 000 za Mazutu na zo bikekwa ko zibwe ku makamyo.

Muri aka Karere Kamonyi, ho hafashwe Mazutu, zasanzwe mu duce twa Gacurabwenge, Kigembe, na Mushimba, ariko “abakekwa kuyiba barimo gushakishwa.”

Muri iyi Ntara y’Amajyepfo, kandi hafashwe abasore batandatu bakekwaga gukora ubujura butandukanye harimo no gutega abantu bakabambura mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Save.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatanga ubutumwa agira ati “Turaburira abatekereza kwishora mu byaha nk’ibi by’ubujura kubireka kuko Polisi idashobora kubihanganira.”

Yaboneyeho kandi gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma uru rwego rutahura abakekwaho ibi byaha, abasaba gukomeza ubu bufatanye na Polisi mu guhana amakuru ku cyahungabanya umutekano kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Hafashwe abantu bakekwaho ubu bujura
Na Litiro zirenga 2 000

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + thirteen =

Previous Post

Nyamagabe: Ikibazo cy’abanyeshuri barya ibiryo bidahiye cyatanzweho ibisobanuro

Next Post

Ikihishe inyuma yo kuba Tshisekedi yaragiye aho yagombaga guhurira na Kagame kandi abizi ko byasubitswe

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikihishe inyuma yo kuba Tshisekedi yaragiye aho yagombaga guhurira na Kagame kandi abizi ko byasubitswe

Ikihishe inyuma yo kuba Tshisekedi yaragiye aho yagombaga guhurira na Kagame kandi abizi ko byasubitswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.