Ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwahagaritse mu gihe cy’iminsi 30 abakinnyi bayo babiri barimo rutahizamu Mamadou Sy, kubera imyitwarire mibi baherutse kugaragaza ubwo iyi kipe yari mu Misiri.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa APR mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, mu itangazo ryashyizweho umukono na Chairman w’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda.
Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “Ibihano by’imyitwarire mibi”, ubuyobozi bwa APR bwavuze ko ubwo iyi kipe yari mu misiri iri kwitegura umukino wayihuje na Pyramids muri CAF Champions League, “abakinnyi babiri Sy Mamadou na Dauda Yussif basuzuguye nkana amabwiriza n’amategeko yari yatanzwe n’Umutoza Mukuru hamwe n’Ubuyobozi bw’ikipe.”
Ubuyobozi bwa APR bukomeza bugira buti “lyo myitwarire mibi bagaragaje yagize ingaruka mbi ku musaruro w’ikipe no gushyira hamwe bisanzwe bituranga.”
Bugakomeza bugira buti “Nyuma yo kubiganiraho imbere mu ikipe, hakanakurikizwa amategeko agenga imyitwarire y’ikipe ndetse n’amasezerano y’abakinnyi, Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo guhagarika abo bakinnyi bombi mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30).”
Ubuyobozi bwa APR buvuga ko iki gihano cyahawe aba bakinnyi kizatuma hanaboneka umwanga wo gukora iperereza ryigenga kandi ryimbitse mbere yuko ubuyobozi bufata izindi ngamba.
Buti “APR FC izakomeza guhagarara no gushyira imbere ubunyamwuga, imyitwarire myiza, no kubahana mu ikipe. Nta muntu n’umwe uri hejuru y’indangagaciro zituranga, kandi buri mukinnyi asabwa kubahiriza amahame y’ubudahemuka, gukorera hamwe, n’imyitwarire myiza byaranze APR FC kuva kera.”
RADIOTV10