• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in MU RWANDA
0
Urujijo ku nkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuryango wari uryamye mu gicuku
Share on FacebookShare on Twitter

Inzu y’umuryango wo mu Murenge wa Mutete mu Karere ka Cicumbi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bari baryamye, bamwe bagashya ariko Imana igakinga akaboko ntihagire uhasiga ubuzima, bikekwa ko ari abantu bataramenyekana bayishumitse.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibamo Buntu Christelle ubanamo n’abana be nyuma yo gusigwa n’umugabo we wishakiye undi mugore mu myaka ibiri ishize.

Iyi nkongi yibasiye iyi nzu mu ijoro rishyira ejo hashize tariki 09 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Myamirambo mu Kagari ya Gaseke, yadutse ahagana saa yine z’ijoro ubwo abagize uyu muryango bari baryamye.

Amakuru y’iyi nkongi, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, wavuze ko yahiriyemo umwana muto n’umubyeyi we, bagahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba.

Gusa avuga ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’iyi nkongi, kuko hatangiye gukorwa iperereza. Ati “Ibindi birakurikiranwa kugira ngo hamenyekane impamvu yateye ibi ndetse n’ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Ni mu gihe bikekwa ko iyi nkongi yaba yatewe n’abantu bataramenyekana, kuko uriya mubyeyi yabanje kumva imbwa imoka, yakwegura umusaya akabona inkongi y’umuriro yibasiye inzu barimo ndetse akumva n’umunuko wa Peteroli, ku buryo bikekwa ko ari abantu babiteye.

Umwana muto wari wararanye n’umubyeyi we, ni we wahiye cyane mu maso, mu gihe nyina yahiye ku kaguru, ariko abandi bana bari mu bindi byumba ntacyo babaye.

IP Ignace Ngirabakunzi, asaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’urugomo byo kugambirira kugirira nabi bagenzi babo. Ati “Barakangurirwa kubana neza na bagenzi babo, kuko iyo ituze n’umutekano bihari, ni bwo iterambere ryihuta.”

Emmanuel Nzabonimpa uyobora Akarere ka Gicumbi, na we yanenze abantu bashobora gukorera bagenzi babo igikorwa nk’iki, avuga ko kidakwiye.

Ati “Ibikorwa bibi nk’ibi ntabwo Leta y’u Rwanda yabirebera; natwe turahari ngo dukore ibishoboka byose kugira ngo abakora nk’ibi bagaragare kandi bakurikiranwe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − fourteen =

Previous Post

Asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu-Evode Uwizeyimana avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Next Post

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Muri Congo rwongeye kwambikana M23 iteguza gufata akandi gace

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.