Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku basirikare ba FARDC bahungiye kuri MONUSCO ubwo batsindwaga na M23

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku basirikare ba FARDC bahungiye kuri MONUSCO ubwo batsindwaga na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abasirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abapolisi bari bamaze amezi atatu bacumbikiwe na MONUSCO nyuma yo gutsindwa urugamba bari bahanganyemo na M23, batangiye kujyanwa i Kinshasa.

Aba basirikare n’abapolisi ba Leta ya Congo ndetse n’abo mu miryango yabo bari bamaze igihe bacumbikiwe na MONUSCO, baratangira kujyanwa i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, igikorwa giakorwa ku bufatanye na MONUSCO n’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge (CICR).

Aba basirikare n’Abapolisi n’imiryango yabo bajyanwa i Kinshasa, bari bahungiye mu birindiro by’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DRC (MONUCSO) biri i Goma, ubwo umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi muri Mutarama uyu mwaka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa FARDC kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, bwashimiye Umuryango utabara Imbabare Croix-Rouge (CICR) “ku bw’ubufasha bwawo” ndetse n’uruhare “wagize mu buhuza n’ubwumvikane” byakozwe bisabwe na Guverinoma ya Congo ku bijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi.

FARDC kandi yoboneyeho gushimira Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye “ku bwo kuzuza inshingano zabo nubwo byari bigoye” mu kurindira umutekano aba basirikare n’abapolisi ba Congo.

Aba basirikare n’Abapolisi mu nzego za Congo Kinshasa, bajyanywe i Kinshasa, mu gihe n’ingabo za mbere zari mu butumwa bwa SADC, na zo zari zimaze igihe i Goma, zatangiye gutaha kuri uyu wa Kabiri zinyuze mu Rwanda.

Ubwo aba basirikare n’abapolisi bajyanwaga i Kinshasa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 20 =

Previous Post

Havuzwe ibyo umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye yakoreraga abanyeshuri b’abakobwa byatumye atabwa muri yombi

Next Post

Kenya: Hongeye kuzamurwa ikibazo cy’abamaze umwaka biciwe mu myigaragambyo

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Hongeye kuzamurwa ikibazo cy’abamaze umwaka biciwe mu myigaragambyo

Kenya: Hongeye kuzamurwa ikibazo cy’abamaze umwaka biciwe mu myigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.