Igihugu cya Qatar kigiye kuyobora ibiganiro bya mbere bizahuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 riburwanya, ndetse n’itariki bishobora kuberaho yamenyekanye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, yemeza ko ibi biganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23, bizaba mu cyumweru gitaha tariki 09 Mata 2025 nk’uko byemejwe n’impande zombi.
Umwe mu bayobozi mu butegetsi bwa DRC, yemeje iby’ibi biganiro bigiye guhuza iki Gihugu n’iri Hururo, aho yavuze ko biteganyijwe mu cyumweru gitaha, ngo “cyeretse haramutse hagize uruhande rutabyitwaramo neza.”
Ibi biganiro bigiye kubaho bwa mbere, bizabera i Doha muri Qatar, ahaherutse n’ubundi guhurira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, byabaye tariki 18 Werurwe, biyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Abakuru b’Ibihugu byombi, bagaragaje ko bafite ubushake mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo, ndetse banashimangira ko bashyigikiye inzira z’ibiganiro.
Nanone kandi mu cyumweru gishize, intumwa z’u Rwanda n’iza DRC zagiye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’intumwa z’Ihuriro AFC/M23 zikaba zaragiye muri iki Gihugu.
Ibi biganiro bigiye guhuza Congo na AFC/M23 bigiye kuba nyuma yuko ibyari biri kuba ku rwego rwa Afurika (i Luanda n’i Nairobi) bihujwe bikagirwa bimwe, nk’uko byemejwe n’inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yahurije hamwe imbaraga kugira ngo ishake umuti w’ibibazo byo muri Congo, ndetse bakanashyiraho abahuza batanu, bose bigeze kuba Abakuru b’Ibihugu.
Tariki 18 Werurwe 2025 kandi i Luanda muri Angola, hagombaga kuba ibiganiro byari guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, ariko bisubikwa ku munota wa nyuma ubwo M23 yatangazaga ko itakibyitabiriye kubera ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari umaze gufatira abarimo bamwe mu bayobozi muri iri Huriro.
RADIOTV10