Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku biganiro byavuzwe hagati ya M23 na Leta ya Congo

radiotv10by radiotv10
02/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho: Hamenyekanye ko AFC/M23 na yo yagiye i Doha muri Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Qatar kigiye kuyobora ibiganiro bya mbere bizahuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 riburwanya, ndetse n’itariki bishobora kuberaho yamenyekanye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, yemeza ko ibi biganiro hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23, bizaba mu cyumweru gitaha tariki 09 Mata 2025 nk’uko byemejwe n’impande zombi.

Umwe mu bayobozi mu butegetsi bwa DRC, yemeje iby’ibi biganiro bigiye guhuza iki Gihugu n’iri Hururo, aho yavuze ko biteganyijwe mu cyumweru gitaha, ngo “cyeretse haramutse hagize uruhande rutabyitwaramo neza.”

Ibi biganiro bigiye kubaho bwa mbere, bizabera i Doha muri Qatar, ahaherutse n’ubundi guhurira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo, byabaye tariki 18 Werurwe, biyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Abakuru b’Ibihugu byombi, bagaragaje ko bafite ubushake mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo, ndetse banashimangira ko bashyigikiye inzira z’ibiganiro.

Nanone kandi mu cyumweru gishize, intumwa z’u Rwanda n’iza DRC zagiye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’intumwa z’Ihuriro AFC/M23 zikaba zaragiye muri iki Gihugu.

Ibi biganiro bigiye guhuza Congo na AFC/M23 bigiye kuba nyuma yuko ibyari biri kuba ku rwego rwa Afurika (i Luanda n’i Nairobi) bihujwe bikagirwa bimwe, nk’uko byemejwe n’inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yahurije hamwe imbaraga kugira ngo ishake umuti w’ibibazo byo muri Congo, ndetse bakanashyiraho abahuza batanu, bose bigeze kuba Abakuru b’Ibihugu.

Tariki 18 Werurwe 2025 kandi i Luanda muri Angola, hagombaga kuba ibiganiro byari guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23, ariko bisubikwa ku munota wa nyuma ubwo M23 yatangazaga ko itakibyitabiriye kubera ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wari umaze gufatira abarimo bamwe mu bayobozi muri iri Huriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − five =

Previous Post

RDF yagaragarije Umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ibyafasha guhangana n’ibyugariza abaturage

Next Post

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Serbia zagiranye ibiganiro

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Serbia zagiranye ibiganiro

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Serbia zagiranye ibiganiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.