Mu Rwanda hatangiye gukoreshwa umuti uterwa mu rushinge uzwi nka PrEP (pre-exposure prophylaxis) urinda abantu kwandura Virus itera SIDA, aho ubu igeragezwa ryawo ryatangirijwe mu Bigo Nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali.
Gukoresha uyu muti byari byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC mu kwezi gushize k’Ukuboza 2024, ndetse bikaba byaratangijwe tariki 03 Mutarama 2025.
Gutanga uyu muti uterwa mu rushinge, byatangiye nk’igeragezwa mu Bigo Nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali; icya Gikondo ndetse n’icya Busanza.
Bitewe n’uburyo iri geregeza rizatanga umusaruro, uyu muti uzatangira gukwirakwiza mu bindi bice byose by’Igihugu nk’uko bitangazwa na RBC.
Umuyobozi Mukuru muri RBC ushinzwe gukumira Virusi Itera SIDA, Dr. Basile Ikuzo, avuga ko uyu muti wa PrEP, nanone uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), uzajya utangwa buri mezi abiri mu rwego rwo kugabanya ibinini byajyaga binyobwa buri munsi.
Ni uburyo buzafasha abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, barimo abakobwa n’abagore bakora akazi ko kwicuruza, abagabo baryama n’abo bahuje ibitsina, ababana umwe yaranduye undi ari muzima, ndetse n’abangavu.
Dr. Basile Ikuzo yagize ati “Ntabwo ari serivisi izahabwa abantu bose muri rusange. Ni gahunda yateguriwe abantu bihariye bo mu byiciro bifite ibyago byinshi banashobora guhura n’imbogamizi zo gufata imiti buri munsi. Ikoreshwa ry’urushinge rwa PrEP rishobora kugabanya akato gahabwa abantu bakoresha imiti banywa byumwihariko urubyiruko.”
Dr. Ikuzo akomeza avuga ko u Rwanda rwagabanyije ku kigero gishimishije ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, bukava ku bihumbi 10 ku mwaka mu myaka icumi ishize, aho ubu bugeze ku bihumbi bitatu gusa ku mwaka.
Yavuze ko ikoreshwa ry’izi nshinge, rije gutanga umusanzu mu rugamba rwo gukomeza gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA, aho igerageza ry’ubu buryo rizamara umwaka, ubundi hakarebwa ikizakurikiraho.
Ati “Nyuma y’igerageza, tuzakora isesengura ry’imibare kugira ngo twanzure niba tuzagura iyi gahunda mu mavuriro yose cyangwa niba tuzakomeza gukoresha ibinini byo kunywa.”
Nk’uko bisanzwe muri serivisi zo gukumira Virusi itera SIDA mu Rwanda, ikoreshwa ry’uru rushinge, na rwo ruri gutangwa ku buntu, ndetse RBC ikaba iri gutegura ubukangurambaga bushya bwo kumenyekanisha ubu buryo bushya, aho buzakorwa bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena (06) 2025.
RADIOTV10