Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku kirego kiregwamo Israel gukora Jenoside ifiteho amateka aremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho Ubutabera ruregwamo Ibihugu ICJ (International Court of Justice) rwatangiye kumva ikirego cy’Ibihugu birenga 50 bihagarariwe na Afurika y’Epfo ku byaha bishinja Israel ko iri gukora Jenoside muri Gaza.

Inkuru ya Aljazeera yatangaje ko ICJ izumva ibi birego mu gihe cy’iminsi ibiri bigomba gutangirana n’uyu wa Kane bigakomeza n’ejo ku wa Gatanu.

Mu bindi Bihugu byifatanyije na Afurika y’Epfo mu guhamya ko Israel iri gukora Jenodide muri Gaza yitwaje umutwe wa Hamas; ni: Bolivia, Belgium, Brazil, Maldives, Venezuela and Namibia, Afghanistan, Albania, Azerbaijan, Bahrain, Bangladesh, Benin, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Brunei Darussalam, Burkina Faso, Algeria, Djibouti, Colombia, Chad, Indonesia, Morocco, Cote d’Ivoire, Palestine, Gabon, Gambia, Guinea, Guinea Bissau, Guyana, Iraq, Iran, Cameroon, Qatar, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Comoros, Kuwait, Libya, Lebanon, Malaysia, Mali, Egypt, Mauritania, Mozambique, Niger, Nigeria, Uzbekistan, Pakistan, Senegal, Spain, Sierra Leone, Somali, Sudan, Surinam, Syria, Saudi Arabia, Tajikistan, Togo, Tunisia, Türkiye, Turkmenistan, Uganda, Oman, Jordan na Yemen.

Abaturage ba Palestine barimo gushimira Afurika y’Epfo yafashe iya mbere mu gutanga ikirego ivuga ko aba baturage barimo gukorerwa Jenoside na Israel.

Uru Rukiko rugiye gutangira kumva iki kirego nyuma y’aho umwami wa Jordania Abdullah II bin Al-Hussein, na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sissi, n’uwa Palestine, Mahmoud Abbas ejo bahuye bakaganira ku bwicanyi n’ihohoterwa ririmo gukorerwa abaturage ba Gaza n’uburyo byashyirwaho iherezo.

Mu mpera z’umwaka ushize, Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwareze Israel gukora Jenoside muri Gaza mu gihe Israel yo ishinja icyo Gihugu gukorana bya hafi n’umutwe wa Hamas.

Dosiye ikubiyemo iki kirego ifite paji 80, isaba Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye gukurikirana byihuse ibiri gukorerwa muri Gaza.

Uru rukiko rwa ICJ, rwavuze ko rugiye gukurikirana ko Israel ishobora kuba itararenze ku masezerano yasinyiwe i Paris, mu Bufaransa avuga ko nta handi hazongera kuba Jenoside ukundi.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 12 =

Previous Post

Gahunda yo korohereza Abanyarwanda bose gutunga telefone zigezweho yinjijwemo indi y’akataraboneka

Next Post

DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23

DRCongo: Biravugwa ko hari abasirikare bakomeye ba FARDC biyunze kuri M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.