• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Namibia baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ashobora gusiga habonetse Perezida wa mbere w’umugore utegetse iki Gihugu, cyangwa ishyaka rimaze imyaka 34 ku butegetsi bubuvuyeho.

Ni amatora ayabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, aho Abanya-Namibia baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ni amatora ashobora guhindura amateka y’iki Gihugu, mu gihe umukandida w’ishyaka rya SWAPO riri ku butegetsi kuva iki Gihugu cyabona ubwigenge mu 1990, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yatsinda aya matora, kuko yaba ari we Perezida wa mbere w’umugore waba ugiye kuyobora iki Gihugu.

Iri shyaka rya SWAPO ryinjiye mu matora riri ku gitutu cy’abaturage barishinja ruswa, kwigwizaho umutungo w’Igihugu, no kuba ntacyo ryakoze ku bushomeri bwugarije urubyiruko muri iki Gihugu, ibishobora gutuma ritakaza amajwi.

Umukandida w’ishyaka rya SWAPO ahanganye n’abandi bakandida 14, icyakora muri bo uhabwa amahirwe ni Panduleni Itula wo mu ishyaka Independent Patriots for Change (IPC), ritavuga rumwe n’ubutegetsi, waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya 2019.

Iki gihugu cya Namibiya gituwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu, cyari gisanzwe kiyobowe na Peresida w’inzibacyuho Nangolo Mbumba, wagiyeho muri Gashyantare 2024 nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob wayoboye iki Gihugu mu gihe cy’imyaka icyenda.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga

Next Post

N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.