• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko amatike yo kwinjira mu mukino uzahuza iyi kipe na mucyeba wayo APR FC, muri Sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, yamaze kugurwa yose, bukavuga kandi ko ari amateka mashya yiyanditse.

Ni umukino w’ikirarane utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu tariki Indwi Ukuboza 2024 muri Sitade Amahoro iri muri nziza kandi zakira abafana benshi ku Mugabane wa Afurika.

Kuva hashyirwa hanze uburyo bwo kugura amatike yo kwinjira muri uyu mukino uzakirwa na Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwakomeje kugaragaza uko akomeje kugurwa, aho ay’abifite nko mu myanya ya VIP yahise ashira ku isoko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, hari hasigaye amatike macye yo mu myanya y’ahasanzwe, ariko muri iki gicamunsi, iyi kipe yatangaje ko amatike yose yamaze gushira.

Mu butumwa bwishimira aka gahigo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bugira icyo buvuga ku kuba amatike yose yamaze kugurwa, bwagize buti “Amateka mashya aranditswe.”

Uyu mukino w’ikirarane wagiye wigizwa inyuma, wabanjirijwe n’impaka ndende, dore ko ari uw’ishiraniro uba utegerejwe cyane kurusha indi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe ikipe ya Rayon Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro, aho iri ku mwanya wa mbere n’amanota 29 mu mikino 11 imaze gukina, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19 mu mikino 9 imaze gukina.

Amatike yose yamaze kugurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − five =

Previous Post

Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

Next Post

Umujenerari uri mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yatawe muri yombi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umujenerari uri mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yatawe muri yombi

Umujenerari uri mu kiruhuko cy’izabukuru wabaye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.