Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi

radiotv10by radiotv10
28/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku Munyamabanga w’Ishyaka riyoboye u Burundi wajyanywe igitaraganya kuvurirwa i Nairobi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo uherutse kujyanwa i Nairobi muri Kenya kuvurizwayo, yongeye gusubira muri Coma nyuma yuko yari yatangiye koroherwa, ndetse abo mu muryango we baravuga ko bamaze kwiheba kuko arembye cyane.

Ni amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi gikorera mu Gihugu cy’u Burundi, cyari giherutse no gutangaza inkuru yuko Révérien Ndikuriyo yoherejwe i Nairobi igitaraganya ubwo ubuzima bwe bwari buri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Iki kinyamakuru kivuga ko Révérien Ndikuriyo yasubiye muri coma kuva mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yuko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso byo koroherwa, aho arwariye mu Bitaro Bikuru bya kaminuza bizwi nka Aga Khan by’i Nairobi.

Umwe mu bo mu muryango we wa hafi, yabwiye iki kinyamakuru SOS Médias Burundi, ati “Ararembye cyane. Yari yavuye muri Coma, ariko yayisubiyemo ku Cyumweru.”

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Abarundi bari i Nairobi, bangiwe kujya gusura uyu mwene wabo akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abahaye amakuru SOS Médias Burundi bose bahuriza ku kuba “Ubuzima bw’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, bwarushijeho guteza impungenge ku Cyumweru.”

Uwo mu muryango w’uyu munyapolitiki, yagize ati “Dutegereje icyo imbaraga z’Imana zakora, kuko twe twamaze kwiheba.”

Ni mu gihe kandi abakomeye muri iri shyaka rya CNDD-FDD, na bo bakomeje kuba mu rujijo kuko batari kubwirwa amakuru y’uyu muyobozi wabo.

Umwe yagize ati “Njye ndanakeka ko yaba yaritabye Imana, ariko abakada bo hejuru mu ishyaka, bakaba bategereje igihe gikwiye cyo kubitangaza.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Uko byifashe nonaha i Rubavu nyuma y’umunsi muremure n’i Goma aho M23 na FARDC rukigeretse

Next Post

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

Related Posts

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

by radiotv10
20/01/2026
0

Uganda held widely watched presidential and parliamentary elections on 15 January 2026, choosing both the country’s leader and members of...

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

by radiotv10
20/01/2026
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangaje ko kigaruriye Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23...

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
20/01/2026
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye,...

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

by radiotv10
19/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko impugenge ryagaragaje niriramuka rirekuye Umujyi wa Uvira, zahise...

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

Nyuma ya Perezida w’u Rwanda uw’u Burundi na we yageneye Museveni ubutumwa

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na we yashimiye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku bw’intsinzi ye yo kongera...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

UPDATE: Umubare w’Abaturarwanda bahitanywe n’ibisasu byarasiwe muri Congo wiyongereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.