Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 ryiyemeje kurandura ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamuruye ab’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa FARDC mu duce tugera muri dutanu muri Teritwari ya Kalehe na Kabare, ubu tugenzurwa n’iri Huriro.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUARITE.CD cyo muri DRC, avuga ko abarwanyi ba M23 bakubise incuro aba Wazalendo nyuma y’iminsi ibiri bakozanyaho.
Muri uyu duce twigaruriwe na AFC/M23, harimo aka Bushaku 1, Bushaku 2 na Lemera, two muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru yahawe iki kinyamakuru, avuga ko habaye imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 ndetse n’aba Wazalendo, bamaze iminsi ibiri bakozanyaho, ndetse ubu imirwano ikaba ikomeje.
Umwe mu baganirije iki gitangazamakuru utuye muri aka gace, yagize ati “Imirwano irakomeje hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ndetse na Wazalendo.”
Yakomeje agira ati “Uduce twa Lemera, Bushaku 1 n’iya 2, duherereye muri Gurupoma ya Mubuku na Mbinga-Sud, muri Sheferi ya Buhavu, muri Teritwari ya Kalehe, twamaze kujya mu bice bigenzurwa na M23.”
Nanone kandi mbere gato yuko M23 ifata utu duce dutatu, utundi duce twa Kasheke na Mabingu, twari tumaze igihe tugenzurwa na Wazalendo, na two twari twigaruriwe na M23.
Ni mu gihe muri Teritwari ya Kabare, agace kafashwe na M23, ni aka Kabamba, kageze mu maboko y’uyu mutwe nyuma y’imirwano yatangiye ku Cyumweru ihereye muri aka gace ndetse n’aka Cisheke.
Umuturage wo muri aka gace yagize ati “Imirwano yaberaga mu bice bya Mabingu–Cisheke, no mu bice byamaze gufatwa na M23 kuva ku wa Mbere saa cyenda. Abarwanyi ba Wazalendo bakijijwe n’amaguru barahunga.”
Ni mu gihe hari hashize iminsi itanu, ihuriro ry’abarwanyi ba Wazalendo bagenzura utu duce twamaze kujya mu maboko ya M23, aho uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari babangamiye ibirindiro byabo banateje impungenge ku bice ugenzura.
RADIOTV10