Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo

radiotv10by radiotv10
16/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC&Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 ryiyemeje kurandura ibikorwa bibi by’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamuruye ab’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa FARDC mu duce tugera muri dutanu muri Teritwari ya Kalehe na Kabare, ubu tugenzurwa n’iri Huriro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUARITE.CD cyo muri DRC, avuga ko abarwanyi ba M23 bakubise incuro aba Wazalendo nyuma y’iminsi ibiri bakozanyaho.

Muri uyu duce twigaruriwe na AFC/M23, harimo aka Bushaku 1, Bushaku 2 na Lemera, two muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru yahawe iki kinyamakuru, avuga ko habaye imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 ndetse n’aba Wazalendo, bamaze iminsi ibiri bakozanyaho, ndetse ubu imirwano ikaba ikomeje.

Umwe mu baganirije iki gitangazamakuru utuye muri aka gace, yagize ati “Imirwano irakomeje hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kugaragaza imbaraga nyinshi ndetse na Wazalendo.”

Yakomeje agira ati “Uduce twa Lemera, Bushaku 1 n’iya 2, duherereye muri Gurupoma ya Mubuku na Mbinga-Sud, muri Sheferi ya Buhavu, muri Teritwari ya Kalehe, twamaze kujya mu bice bigenzurwa na M23.”

Nanone kandi mbere gato yuko M23 ifata utu duce dutatu, utundi duce twa Kasheke na Mabingu, twari tumaze igihe tugenzurwa na Wazalendo, na two twari twigaruriwe na M23.

Ni mu gihe muri Teritwari ya Kabare, agace kafashwe na M23, ni aka Kabamba, kageze mu maboko y’uyu mutwe nyuma y’imirwano yatangiye ku Cyumweru ihereye muri aka gace ndetse n’aka Cisheke.

Umuturage wo muri aka gace yagize ati “Imirwano yaberaga mu bice bya Mabingu–Cisheke, no mu bice byamaze gufatwa na M23 kuva ku wa Mbere saa cyenda. Abarwanyi ba Wazalendo bakijijwe n’amaguru barahunga.”

Ni mu gihe hari hashize iminsi itanu, ihuriro ry’abarwanyi ba Wazalendo bagenzura utu duce twamaze kujya mu maboko ya M23, aho uyu mutwe wafashe icyemezo cyo kubirukana kuko bari babangamiye ibirindiro byabo banateje impungenge ku bice ugenzura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda utaherukaga kumvikana hamenyekanye aho yari aherereye n’amakuru gezweho kuri we

Next Post

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku kibazo gitunguranye cyasize impaka ku mukino wahuzaga Rayon na Mukura

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe ikigiye gukorwa ku kibazo gitunguranye cyasize impaka ku mukino wahuzaga Rayon na Mukura

Hatangajwe ikigiye gukorwa ku kibazo gitunguranye cyasize impaka ku mukino wahuzaga Rayon na Mukura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.