• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igihe bisabwa ko Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol uherutse gufatirwa icyemezo cyo kweguzwa yatabwa muri yombi, ubu yamaze gufatwa, akaba abaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu utawe muri yombi.

Yoon Suk Yeol w’imyaka 64 y’amavuko, akurikiranyweho ibyaha byo kwigomeka kubera igerageza ry’igihe gito ryo gushyira iki Gihugu cya Korea y’Epfo mu itegeko ry’intambara byabaye tariki 03 Ukuboza umwaka ushize wa 2024, byashyize iki Gihugu mu kangaratete.

Abaye Perezida wa Mbere muri iki Gihugu utawe muri yombi, aho inzego zishinzwe iperereza zinjiye iwe zibanje guca ibyuma byari bizitiye urugo rwe.

Yoon Suk Yeol aherutse kandi kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ariko akaba azakomeza gufatwa nk’Umukuru w’Igihugu kugeza igihe Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ruzafatira icyemezo ku kumweguza.

Gutabwa muri yombi kwe kwabaye kuri uyu wa Gatatu, kwitezweho guhagarika urunturuntu rwari rumaze igihe hagati y’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha bya ruswa (CIO) ndetse n’urwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Uku gutabwa muri yombi kwe kandi, kubayeho nyuma yuko CIO yari yabigerageje tariki 03 Mutarama 2025 ariko bikananira, aho yamaze amasaha atandatu ari kumwe n’abashinzwe kumurinda.

Mbere yuko atabwa muri yombi kuri uyu wa gatatu, itsinda ry’abakozi bashinzwe iperereza babarirwa mu 1 000 ryageze iwe, rifite intwaro ryanabanje guca inzira yo kumugeraho ribanje kugira ibyo risenya. Nyuma y’amasaha aba bahageze, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko Yoon yatawe muri yombi.

Amashusho y’iminota itatu yagiye hanze mbere yuko afashwa, Yoon yavuze ko yiteguye gukorana n’abakozi bashinzwe iperereza, ariko anavuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zinyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko yiboneye uko inzego z’umutekano zateye urugo rwe, zaje zitwaje ibikoresho byo kuzimya umuriro n’izindi ntwaro.

Yagize ati “Niteguye kugezwa imbere ya CIO, nubwo ari iperereza rinyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo gukumira ko habaho imeneka ry’amaraso ritari ngombwa.”
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu [mu masaha yo muri Korea ya Ruguru], abashinzwe iperereza batangaje ko Perezida Yoon yakomeje kwanga kugira icyo atangaza ubwo yari mu ibazwa.

Abanyamategeko ba Yoon bavuga ko guta muri yombi uyu munyapolitiki binyuranyije n’amategeko kuko uru rwego rwa CIO rushinzwe kurwanya ruswa, rudafite ububasha bwo kugenza ibyaha byo kwigomeka bishinjwa Yoon.

Ubwo abashinzwe iperereza bajyaga guta muri yombi Perezida wa Korea y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − eight =

Previous Post

Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

Next Post

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.