Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, bagirana ibiganiro.
Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame yakiriye Obasanjo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kamena 2025.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda yagize iti “Muri iki gicamunsi, muri Villade Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye uwabaye Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo bagirana ikiganiro cyagutse.”
Olusegun Obasanjo baganiriye ku mutekano wo mu karere ndetse n’izindi ngingo zireba Umugabane n’Isi muri rusange.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ikomeza igira iti “Abayobozi bombi baganiriye ku nzira ziganisha ku mahoro, imikoranire ndetse n’iterambere.”
Obasanjo, muri Werurwe uyu mwaka, ni umwe mu bahuza bahuza bari bashyizwe mu biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10