Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

radiotv10by radiotv10
11/11/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero bikomeye by’indege zitagira abapilote mu gace ka Luki muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Iri Huriro AFC/M23 ryabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, ribinyujije ku Muvugizi waryo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Mu butumwa Kanyuka yatanze, yagize ati “AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ibitero bya drones byagabwe n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Yakomeje avuga ko ibi bitero bihabanye n’ibyemezo byafashwe by’agahenge ko guhagarika imirwano kemerejwe i Doha muri Qatar, kandi ko bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage b’abasivile.

Ati “Ibi bitero binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano, byongeye kwibasira abaturage mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo, rishyira ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, kuri iyi nshuro byagabwe i Luki, muri Teritwari ya Masisi.”

Kanyuka yakomeje avuga ko iri Huriro rya AFC/M23 ridashobora guhagararira gusa ku kwamagana ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi, ahubwo ko rigomba no kugira icyo rikora.

Ati “Ihuriro ryacu rirakomeza gushimangira intego ryiyemeje ko rigomba kurinda no kurengera abaturage b’abasivile bari kwibasirwa n’abarwanyi ba Kinshasa.”

Ni ibitero bikomeje kugabwa n’uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ikomeje kugirana ibiganiro n’iri Huriro bahanganye rya AFC/M23 bibera i Doha muri Qatar, byanemerejwemo agahenge ko guhagarika imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Related Posts

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida wa Kenya, William Ruto yahakanye uruhare iki Gihugu gishinjwa kugira mu bibazo by'umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye
AMAHANGA

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

10/11/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.