Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabyutse yumvikana mu gace ka Luke muri Teritwari ya Masisi.

Ni imirwano yaramutse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Ukwakira 2025, aharamutse humvikana urusaku rw’imbunda za rutura ndetse n’izoroheje.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kiravuga ko abatuye muri aka gace ka Luke muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, baramutse bumva urufaya rw’amasasu kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bagabye igitero mu birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo aho bakambitse muri kariya gace ka Luke, kigamije gukwiza imishwaro izi nyeshyamba zisanzwe zizwiho ibikorwa by’urugomo.

Ni igitero kandi kigamije gufasha AFC/M23 kwagura ibice igenzura, no kubohora abaturage bakomeje kugirirwa nabi n’uruhande bahanganye rwa Leta ya Congo Kinshasa rugizwe n’abarimo izi nyeshyamba za Wazalendo.

Amakuru avuga ko aha hari kubera imirwano, abaturage bagize ubwoba bwinshi, ndetse bakaba bakwiriye imishwaro bakajya kwihisha mu bihuru no mu mashyamba.

Hari hashize ukwezi umutwe w’inyeshyamba wa Wazalendo, wigaruriye aka gace ka Luke, mu gihe uzwiho ko aho ugeze hose, ubuzima buhagarara kubera ibikorwa byawo bibi bibangamira imibereho y’abaturage.

Iyi mirwano iramukiye ku muryango, mu gihe mu cyumweru gishzie, Ihuriro AFC/M23 ryungutse abakomando barenga 9 000 binjijwe mu gisirikare mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru waryo, Maj Gen Sultani Makenga.

Gen Makenga, mu butumwa yahaye aba Bakomando bashya, yabibukije ko intego y’iri Huriro ari ugukuraho ubutegetsi bwa DRC, burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi, bityo ko bakwiye kwinjira muri iki gisirikare bayumva neza, ndetse bumva n’uruhare bagomba kubigiramo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Next Post

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Ibitegerejwe ku meza y'ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.