Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA
1
Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yabereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye abana babiri, ikomerekeramo abandi 32, inavuga icyateye iyi mpanuka yasize imodoka iguye mu mukingo.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Mini-Bus yari icyuye abanyeshuri ibakuye ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Matayo (Saint Mathews) Ntendezi, yarenze umuhanda igwa mu mukingo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi; yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa cyenda na mirongo itatu n’itanu (15:35’) ubwo umushoferi wari uyitwaye yikangaga uwari utwaye igare wari umuri imbere.

Ati “Ubwo yamanukaga yerecyeza isantere ya Ntendezi, yikanze igare bari mu cyerekezo kimwe, umushoferi mu gihe cyo kugira ngo ashake uko yahunga umunyegare ni bwo imodoka yarengaga umuhanda igwa munsi y’umukingo.”

SP Emmanuel Kayigi yakomeje agira ati “Abana babiri rero bitabye Imana, hakomereka n’abandi mirongo itatu na babiri (32).”

Abitabye Imana ndetse n’abakomeretse, bajyanywe ku Bitaro bya Bushenge, kugira ngo abakomeretse bitabweho n’abaganga.

Ati “Ukurikije igihe byabereye n’aho bigeze, dufite icyizere ko hadashobora kugira undi uhasiga ubuzima ngo abe yabura ubuzima, abaganga barakomeza kubitaho, ku buryo twizeye ko mu gihe kiza, bamwe bashobora kugenda bataha, wenda hagasigaramo bacye.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, yaboneyeho kugira inama ibigo by’amashuri, ko bigomba kujya bikorana n’ababyeyi babireremo, bagakurikirana abana babo uko batwarwa iyo bajya n’iyo bava ku ishuri.

Ati “Bagakurikirana uko abana bajya mu modoka bate bajya ku mashuri gute, ku buryo nta n’umwe ukwiye guharira undi cyangwa ngo atererane mugenzi we. Ari ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare, n’ibigo bikabigiramo uruhare.”

Yavuze kandi ko n’abashoferi bahabwa gutwara imodoka zitwara abanyeshuri, bagomba kuba ari abantu bafite imyitwarire mizima n’ikinyabupfura kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    1 year ago

    abashoferi batwara abanyeshuri bakwiye amahugurwa arenze gutunga uruhushya rwo gutwara imodoka. mbese nkuko bikorwa ku batwara imbangukira gutabara. hari aho nabibonye ubwo natwe twabigiraho. murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + nineteen =

Previous Post

Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

Next Post

Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.