Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA
1
Amakuru arambuye ku mpanuka ikomeye y’imodoka itwara abanyeshuri n’icyayiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yabereye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yahitanye abana babiri, ikomerekeramo abandi 32, inavuga icyateye iyi mpanuka yasize imodoka iguye mu mukingo.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Mini-Bus yari icyuye abanyeshuri ibakuye ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Matayo (Saint Mathews) Ntendezi, yarenze umuhanda igwa mu mukingo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi; yavuze ko iyi mpanuka yabaye saa cyenda na mirongo itatu n’itanu (15:35’) ubwo umushoferi wari uyitwaye yikangaga uwari utwaye igare wari umuri imbere.

Ati “Ubwo yamanukaga yerecyeza isantere ya Ntendezi, yikanze igare bari mu cyerekezo kimwe, umushoferi mu gihe cyo kugira ngo ashake uko yahunga umunyegare ni bwo imodoka yarengaga umuhanda igwa munsi y’umukingo.”

SP Emmanuel Kayigi yakomeje agira ati “Abana babiri rero bitabye Imana, hakomereka n’abandi mirongo itatu na babiri (32).”

Abitabye Imana ndetse n’abakomeretse, bajyanywe ku Bitaro bya Bushenge, kugira ngo abakomeretse bitabweho n’abaganga.

Ati “Ukurikije igihe byabereye n’aho bigeze, dufite icyizere ko hadashobora kugira undi uhasiga ubuzima ngo abe yabura ubuzima, abaganga barakomeza kubitaho, ku buryo twizeye ko mu gihe kiza, bamwe bashobora kugenda bataha, wenda hagasigaramo bacye.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, yaboneyeho kugira inama ibigo by’amashuri, ko bigomba kujya bikorana n’ababyeyi babireremo, bagakurikirana abana babo uko batwarwa iyo bajya n’iyo bava ku ishuri.

Ati “Bagakurikirana uko abana bajya mu modoka bate bajya ku mashuri gute, ku buryo nta n’umwe ukwiye guharira undi cyangwa ngo atererane mugenzi we. Ari ababyeyi bagomba kubigiramo uruhare, n’ibigo bikabigiramo uruhare.”

Yavuze kandi ko n’abashoferi bahabwa gutwara imodoka zitwara abanyeshuri, bagomba kuba ari abantu bafite imyitwarire mizima n’ikinyabupfura kandi bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    1 year ago

    abashoferi batwara abanyeshuri bakwiye amahugurwa arenze gutunga uruhushya rwo gutwara imodoka. mbese nkuko bikorwa ku batwara imbangukira gutabara. hari aho nabibonye ubwo natwe twabigiraho. murakoze.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Umuyobozi w’ikipe imwe mu Rwanda yatawe muri yombi bwa kabiri nyuma y’igihe yihishahisha

Next Post

Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
1

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
20/10/2025
0

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

19/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.