• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatanu, imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomereje ku gasozi ka Ndumba, aho uri muri aka gace yavuze ko imirwano ikomeye.

Iyi mirwano yakomereje kuri aka gasozi kari mu Bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru atangwa n’abatuye muri ibi bice byaramukiyemo urusaku rw’amasasu, avuga ko batangiye kuyumva saa kumi za mu gitondo, byumwihariko ku gasozi ka Ndumba kari mu bilometero bitatu uvuye muri Bweremana, ndeste no muri Lokarite ya Maoma iherereye mu bilometero bine uvuye aha Bweremana.

Umuturage wo muri aka gace ka Bweremana, yagize ati “Habaye imirwano guhera saa kumi hagati ya M23 na FARDC ifashwa na Wazalendo. Ibintu birakomeye cyane handi, abantu bafite ubwoba bwinshi. Buri wese afite impungenge ku buzima bwe.”

Iyi mirwano yakomeye nyuma y’umunsi umwe habaye indi ikarishye yabaye mu bice byinshi byo muri Shegeri ya Bashali no muri Segiteri ya Osso-Banyungu, muri Masisi. Iyi mirwano yakomerekeyemo abasivile babiri.

Muri Sake muri Gurupoma ya Kamuronza, ibintu bikomeje kuba amayobera, nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikomeye, ihagangishije M23 na FARC.

Iyi mirwano ikomeje guhindura isura, mu gihe hari amakuru avuga ko igisirikare cya Congo, cyahawe amabwiriza akarishye yo kugaruza ibice biri mu maboko y’umutwe wa M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko witeguye guhangana n’uruhande bahanganye.

Umutwe wa M23 kandi umaze iminsi ugaragaza intwaro wambuye uruhande bahanganye, ndetse n’abarwanyi ufata mpiri, barimo abasirikare ba FARDC, bavuze ko baje ku rugamba bahawe amabwiriza yo gutsinda uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Icyemezo gitunguranye kuri kandidatire y’Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi

Next Post

Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.