Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe

radiotv10by radiotv10
03/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru aturuka ahari kubera imirwano ya M23 na FARDC aravuga uko byifashe
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatanu, imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomereje ku gasozi ka Ndumba, aho uri muri aka gace yavuze ko imirwano ikomeye.

Iyi mirwano yakomereje kuri aka gasozi kari mu Bilometero 30 uvuye mu Mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru atangwa n’abatuye muri ibi bice byaramukiyemo urusaku rw’amasasu, avuga ko batangiye kuyumva saa kumi za mu gitondo, byumwihariko ku gasozi ka Ndumba kari mu bilometero bitatu uvuye muri Bweremana, ndeste no muri Lokarite ya Maoma iherereye mu bilometero bine uvuye aha Bweremana.

Umuturage wo muri aka gace ka Bweremana, yagize ati “Habaye imirwano guhera saa kumi hagati ya M23 na FARDC ifashwa na Wazalendo. Ibintu birakomeye cyane handi, abantu bafite ubwoba bwinshi. Buri wese afite impungenge ku buzima bwe.”

Iyi mirwano yakomeye nyuma y’umunsi umwe habaye indi ikarishye yabaye mu bice byinshi byo muri Shegeri ya Bashali no muri Segiteri ya Osso-Banyungu, muri Masisi. Iyi mirwano yakomerekeyemo abasivile babiri.

Muri Sake muri Gurupoma ya Kamuronza, ibintu bikomeje kuba amayobera, nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikomeye, ihagangishije M23 na FARC.

Iyi mirwano ikomeje guhindura isura, mu gihe hari amakuru avuga ko igisirikare cya Congo, cyahawe amabwiriza akarishye yo kugaruza ibice biri mu maboko y’umutwe wa M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko witeguye guhangana n’uruhande bahanganye.

Umutwe wa M23 kandi umaze iminsi ugaragaza intwaro wambuye uruhande bahanganye, ndetse n’abarwanyi ufata mpiri, barimo abasirikare ba FARDC, bavuze ko baje ku rugamba bahawe amabwiriza yo gutsinda uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Icyemezo gitunguranye kuri kandidatire y’Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi i Burundi

Next Post

Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Nyanza: Havuzwe ikigiye gukorerwa imbwa zifite imiterere yihariye batazi aho zaturutse zibarembeje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.