Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, byari bimaze iminsi bivugwa ko hatazwi aho aherereye, biravugwa ko yajyanywe mu Bitaro i Bruxelles mu Bubiligi.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, byari bikomeje kuvugwa ko Félix Tshisekedi bitazwi aho aherereye, ndetse kimwe mu binyamakuru byo mu Bubiligi kikaba cyari cyatangaje ko yaje mu Rwanda rwihishwa, ariko kiza kubinyomoza, kinasaba imbabazi kuri ayo makuru atari ukuri cyatangaje.
Inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Infos.cd kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mata 2024, ivuga ko “Aho yari yerecyeje hari hagizwe ibanga kugeza uyu munsi, Félix Tshisekedi ari i Bruzelles, nk’uko amakuru yizewe yageze kuri Infos.cd.”
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko Perezida Félix Tshisekedi yagiye muri uyu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, “yagezeyo ku mugoroba wo ku Cyumweru ajyanywe n’indege y’Umukuru w’Igihugu” ndetse ko yajyanye n’abantu bagera muri 20 barimo abo mu itsinda ry’abaganga be, abarinzi be, ndetse n’inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mu muryango we.
Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida akimara kugera i Bruxelles, yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza byitiriwe Mutagatifu Luka (Saint Luc), nyuma yo kugira ikibazo cy’ubuzima.
Gusa iki kinyamakuru kivuga ko kugeza ubu Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitaragira amakuru bibitangazaho.
Ku cyumweru, Umuvugizi wa Tshisekedi, mu butumwa yanditse kuri X [Twitter] yavuze ko Umukuru w’Igihugu yagiye mu mahanga “ku bw’impamvu zihutirwa zifitanye isano n’Igihugu.”
Muri Werurwe 2022, Perezida Félix Tshisekedi nabwo yajyanywe muri ibi Bitaro yajyanywemo mu Bubiligi, ariko na bwo Perezidansi ya Congo ndetse n’Umuvugizi wa Guverinoma, bakaba barabanje kubigira ibanga, bikaza gutangazwa n’Ibinamakuru byo mu Bibiligi nyuma y’iminsi itanu.
Icyo gihe ubwo Perezidansi ya Congo yatangazaga iby’aya makuru, yavugaga ko yagiye kwivuza ibizwi nka ‘hernie discale’, akaza no kuboneraho umwanya wo kwisuzumisha ngo amenye uko ubuzima buhagaze.
RADIOTV10