Umubare w’abaguye mu mpanuka y’iturika ry’imodoka yari itwaye Lisansi mu gace ko mu majyaruguru ya Nigeria, wazamutse ugera ku bantu 98.
Amakuru y’izamuka ry’imibare y’abahitanywe n’iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutabazi.
Iturika ry’iyi modoka, ryabaye ubwo abaturage bageragezaga kwimura Lisansi yari mu modoka yari yapfiriye mu muhanda, bayijyana mu yindi kamyo bakoresheje moteri.
Ibyo ni byo byabaye intandaro y’iryo iturika rikomeye, ryahitanye abari bari barimo kwimura Lisansi n’abandi bagerageza kuyiba ngo bayicuruze.
Uretse aba bantu 98 bahitanywe n’iyi mpanuka, hanakomeretse abandi bantu 69, mu gihe amaduka 20 yegereye ahabereye iyi mpanuka, yahiye agakongoka.
Inzego zishinzwe ubutabazi muri Nigeria, zatangaje ko umubare w’abapfuye bazize iyi mpanuka ushobora gukomeza kwiyongera.
Lisansi muri iki Gihugu cya Nigeria, ikomeje kuba idolari, kuko ibiciro byayo byatumbagiye nyuma yuko ubutegetsi bwa Perezida Bola Tinubu bukuyeho nkunganire kuri iki gicuruzwa mu rwego rwo gukoresha ayo mafaranga mu bikorwa bigamije iterambere.
Ni icyemezo cyazanye ingorane zikomeye ku baturage ba Nigeria, kuko byatumye kwiba lisansi mu modoka zitwara peteroli zapfiriye mu muhanda biba ibisanzwe muri Nigeria, kuko hari abantu babibona nk’amahirwe yo kubona Lisansi ku buntu bashobora gukoresha cyangwa kugurisha bagamije inyungu, gusa hakomeje kuba impanuka z’iturika ry’izi modoka zihitana benshi.
Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024, indi modoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli, yaturikanye abantu bari bagiye kuvoma Lisansi yayo nyuma yuko yari yaguye, ihitana abarenga 150.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10