Inzego z’umutekano muri Uganda zimaze guta muri yombi abantu 20 bakekwaho kuba inyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri ryo mu burengerazuba bw’Igihugu kigahitana abanyeshuri 40, abandi bagashimutwa.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wateye ishuri rya Lhubiria, utera ibisasu, utwika inyubako yari irimo abanyeshuri babatwika bumva barinda bashiramo umwuka. Abagera muri 40 bose bahise bahasiga ubzuima abandi batandatu barashimutwa.
Amakuru yatanzwe n’igisirikare cya Uganda, yavugaga ko izo nyeshyamba zamaze kugaba ibyo bitero zihita zisubira muri DRC, ntihagira n’umwe ufatwa.
Icyakora kuri uyu wa Mbere, ngo bataye muri yombi abagera kuri 20 nubwo batavuze aho babafatiye cyangwa niba ari abarwanyi bo muri uwo mutwe, gusa ngo babafashe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, avuga ko ubwo bunyamaswa atari ubwo kwihanganirwa, bityo ko ababikoze bazabiryozwa byanze bikunze.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10