Umuvuvizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yavuze ko abimukira ba mbere bazoherezwa n’iki Gihugu mu Rwanda, bamaze kumenyekana, ndetse ko indege izabatwara yamaze gutegurwa.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu yemeje amasezerano cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira bakinjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aya masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yabanje guhura n’inzitizi, nanone uyu munsi ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, yanemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yanashimangiye ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak; ko indege izatwara abimukira ba mbere igomba kuzatangira “mu byumweru biri hatati y’ 10 na 12” biri imbere, aho aherutse kuvuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yizeye ko uko byagenda kose abimukira bazatangira koherezwa mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Nubwo Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yavuze ko indege izatwara abimukira ba mbere yamaze gutegurwa, ariko yirinze kugira byinshi abitangazaho.
Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje aya masezerano, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye ku buryo n’iyo bahita boherezwa bakwakirwa kandi bakagenerwa ibyo bateganyirizwa.
RADIOTV10