Nyuma yuko abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy’ibyapa by’imodoka by’ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi, bigatuma bandikirwa na Polisi, hemejwe ko ubu hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo.
Umwaka ushize abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange babwiye RADIOTV10 ko batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya Ntunga byo guhagarara akanya gato imbere y’isoko, ahubwo bagategekwa kujya mu isoko ryaho, none bikaba byarazanye kubangamira abahacururiza.
Ni ibyapa bibiri biri kuri kaburimbo imbere y’Isoko rya Ntunga, kimwe kiri ibumoso bw’umuhanda, ikindi kikaba iburyo bwawo.
Uwitwa Nduwayo yagiraga ati “Urumva uraza ugakatira hano mu isoko ushobora no kugonga umunyesoko kandi hariya hari ibyapa. Baca ibihumbi mirongo itanu bayakuba kabiri kandi ari makumyabiri na bitanu.”
Abacururiza muri iri soko na bo binubira ko nyuma ya kiriya cyemezo, abashoferi baje kubatezaho akavuyo n’ivumbi riterwa n’ibi binyabiziga bazaniwe.
Masengesho Gilbert ati: “Iyo imodoka ije hano mu isoko igakata ni nk’aho akazi gahita gahagarara, kuko buri wese arwana no gukiza amaso ye kugira ngo ataza kujyamo ivumbi.”
Mu gisubizo cy’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana harimo ko biriya byapa byakuweho kuko babonaga aho biri ari hato hashobora guteza ibibazo bitewe n’urujya n’uruza rw’abakoresha uyu muhanda.
Kuri ubu, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface, yasobanuye RADIOTV10 impamvu yatumye Akarere gakuraho ibyo byapa, ariko kandi ko hari gushakwa ubutaka buzashyirwamo gare nto izafasha abagenzi ndetse n’abashoferi muri aka gace.
Ati:“Kubera ubwinshi bw’abantu bahahurira n’ubugari bw’umuhanda n’ikorosi rihari, mu rwego rw’umutekano basabye ko bajya iruhande rw’ahari isoko, habe ari ho hantu bururukiriza abantu. Ibyo ku rwego rw’umutekano byari bikwiriye. Ni iby’agateganyo. Akarere kariho gashakisha ahantu hashakwa ubutaka hafi aho hakubakwa gare nziza imeze neza ituma abo mu isoko batagirana n’abari muri gare. Ubuyobozi bw’Akarere burabizi ko bibangamiye isoko, ariko n’abagenzi babangamiwe kuko hari umuntu udashaka kuba yakururukira mu isoko. Ntabwo bambwiye igihe igiye kuboneraho, ariko igisubizo kirambye bafite muri gahunda ni ukubaka gare.”
Abakoresha ibinyabiziga bitandukanye basaba inzego bireba gukemura iki kibazo mu buryo burambye, kugira ngo bareke kubangamirana ku mpande zombi, yaba abakoresha Isoko rya Ntunga n’abagenzi.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10







