Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) waganiriye ku buryo bwo gushyirwa mu bikorwa ibyemezo byafatiwe umutwe wa M23 biwusaba guhagarika imirwano no kuva mu bice byose wafashe.
Ni ibiganiro byabereye i Burundi, biyoborwa na Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, avuga ko Perezida Ndayishimiye yayoboye iyi nama kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Burundi, bugira buti “Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Kane mu biro bye bya Ntare Rushatsi, yayoboye inama yo guhuza ibikorwa mu bikorwa bihuriweho byo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe M23 yo guhagarika imirwano no gusubira inyuma mu Burasirazuba bwa DRC.”
Iyi nama yabereye i Burundi, ije ikurikira imaze ukwezi kumwe ibereye n’ubundi muri iki Gihugu yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na yo yayobowe na Perezida Ndayishimiye yize ku bibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nanone kandi tariki 09 Gashyantare 2023 Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize EAC bahuriye mu nama yafatiwemo imyanzuro irimo usaba umutwe wa M23 ko utagomba kurenza tariki 30 z’uku kwezi kwa Werurwe utarava mu bice wafashe.
Nyamara kuva mu byumweru bibiri bishize ndetse no muri iki, imirwano hagati ya FARDC na M23 yarakomeje ndetse uyu mutwe usabwa kurekura ibice wafashe, ukaba warafashe ibindi bice.
RADIOTV10