Ni ba ‘Ntamunoza’: Abanyekongo noneho baramagana Macron bavuga impamvu isekeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu Banyekongo biraye mu mihanda bamagana uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron muri DRC bavuga ko Igihugu cye ntaho gitandukaniye n’u Rwanda bakunze gushinja ibinyoma.

Biteganyijwe ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa agera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rugamije gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo by’Umutekano bimaze iminsi muri iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Mbere y’amasaha macye ngo Macron agere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu Banyekongo biraye mu mihanda bamagana uru ruzinduko.

Abanyekongo bo mu Mujyi wa Goma bagiye kwamagana Macron bafite n’ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga birimo ibivuga ko Macron ntacyo azaba aje gukora mu Gihugu cyabo kuko Igihugu cye cy’u Bufaransa ari igicuti n’u Rwanda.

Bumwe mu butumwa bwari bwanditse kuri ibi byapa bwagiraga buti “U Bufaransa ntaho butandukaniye n’u Rwanda na M23, twamaganye u Bufaransa muri Congo. Umugambi nyamukuru ni ukwamagana uruzinduko rwa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.”

Josue Bung wo mu muryango utari uwa Leta uzwi nka ‘Sang-Lumumba’, yagize ati “Turi hano twaje kwamagana uruzinduko rwa Emmanuel Macron kuko tuzi ko u Bufaransa ari ikitso cy’umwanzi wacu.”

Abigaragambya kandi bari bafite ibyapa bamagana Macron bamushinja kubangamira u Burusiya na Perezida wabwo, Vladimir Putin.

Macron agiye kugendera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari n’umwe mu Bakuru b’Ibihugu bagaragaje ko bifuza ko ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ni ibibazo byanagize uruhare mu gutuma umubano w’u Rwanda na Congo uzamba kugeza naho iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda kigera aho kigaragaza ko cyifuza intambara hagati yacyo na rwo.

Muri Nzeri umwaka ushize wa 2022 ubwo habaga Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Emmanuel Macron yahuje Perezida Kagame Paul na Felix Tshisekedi, bagirana ibiganiro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru