Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batavuye muri Walikare nyuma yuko ribifasheho icyemezo, bitewe n’ibitero by’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abambari bayo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, aho ryifuje gutangaza amakuru mashya ku cyemezo iri Huriro ryari ryafashe ryo kurekura Umujyi wa Walikare abarwanyi baryo bari bafashe.

Iri tangazo rivuga ko nubwo hari hatangajwe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Walikare, “Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, FARDC n’abarwanyi bishyize hamwe, banze guhagarika ibitero bya Drone muri Walikare.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “Ibi byatumye habaho idindira ryo kuva muri aka gace kw’abarwanyi ba AFC/M23.”

Iri Huriro rikomeza rivuga ko ibi bikorwa by’uruhande bahanganye, ari imbogamizi zikomeye mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano ndetse n’ingamba zo gushaka amahoro.

Icyemezo cya M23 yari yatangaje ko igiye kurekura Walikare yari yatangaje tariki 22 Werurwe 2025, cyari cyakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Guverinoma yari yagize iti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kandi na bwo bwari bwashyize hanze itangazo, bwishimira iki cyemezo cyafashwe na AFC/M23, ndetse bunavuga ko bwahagaritse ibitero ku mwanzi.

Ibi byari bibaye nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ahuriye na Felix Tshisekedi muri Qatar, mu biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Guverinoma ya Qatar kandi yari yashyize hanze itangazo, ishimira ibyatangajwe n’u Rwanda na DRC, aho mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu (Qatar) kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe yavugaga ko ibona ibi biganisha ku mahoro arambye mu karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 3 =

Previous Post

Menya impinduka zigiye kuba mu biganiro by’u Rwanda na Congo

Next Post

Umubiri w’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabiye Imana mu Buhindi wagejejwe mu Rwanda

Related Posts

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Umubiri w'umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabiye Imana mu Buhindi wagejejwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.