Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batavuye muri Walikare nyuma yuko ribifasheho icyemezo, bitewe n’ibitero by’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abambari bayo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, aho ryifuje gutangaza amakuru mashya ku cyemezo iri Huriro ryari ryafashe ryo kurekura Umujyi wa Walikare abarwanyi baryo bari bafashe.
Iri tangazo rivuga ko nubwo hari hatangajwe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Walikare, “Ku Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, FARDC n’abarwanyi bishyize hamwe, banze guhagarika ibitero bya Drone muri Walikare.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “Ibi byatumye habaho idindira ryo kuva muri aka gace kw’abarwanyi ba AFC/M23.”
Iri Huriro rikomeza rivuga ko ibi bikorwa by’uruhande bahanganye, ari imbogamizi zikomeye mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano ndetse n’ingamba zo gushaka amahoro.
Icyemezo cya M23 yari yatangaje ko igiye kurekura Walikare yari yatangaje tariki 22 Werurwe 2025, cyari cyakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda.
Mu itangazo ryari ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Guverinoma yari yagize iti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”
Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kandi na bwo bwari bwashyize hanze itangazo, bwishimira iki cyemezo cyafashwe na AFC/M23, ndetse bunavuga ko bwahagaritse ibitero ku mwanzi.
Ibi byari bibaye nyuma yuko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ahuriye na Felix Tshisekedi muri Qatar, mu biganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki Gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Guverinoma ya Qatar kandi yari yashyize hanze itangazo, ishimira ibyatangajwe n’u Rwanda na DRC, aho mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki Gihugu (Qatar) kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe yavugaga ko ibona ibi biganisha ku mahoro arambye mu karere.
RADIOTV10