Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze kwakira dosiye iregwamo abantu batandatu bakurikiranyweho kwishyira hamwe bakarema agatsiko gakekwaho kwiba imodoka bakoresheje amayeri.
Dosiye ikubiyemo ikirego cy’aba bantu, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, buzakora iperereza, na bwo bukabaregera Urukiko rubifitiye ububasha.
Ubushinjacyaha bugira buti “Ako gatsiko kagiye gakodesha imodoka z’abantu batandukanye nyuma bagahimba indangamuntu na Carte Jaune z’imodoka, bakazigurisha biyitiriye umwirondo n’isura byo ku ndangamuntu za ba nyiri imodoka.”
Aba bantu beretswe itangazamakuru tariki 17 Nzeri 2024 ku Cyicaro Gikuru cya Polisi na RIB mu Mujyi wa Kigali i Remera.
Bafashwe nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakiriye ibirego by’abantu bibwe imodoka.
IBYABA BIREGWA ABA BANTU
1.Kurema no kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi:
Icyaha giteganywa n’ingingo ya 224 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange; igihano giteganyijwe ntikijya munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10);
2.Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya:
Icyaha giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; igihano giteganyijwe ni igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
3.Icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano:
Icyaha ihanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, hashingiwe ku ngingo ya 276 y’itegeko ryavuzwe riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange.
RADIOTV10