Umuhanda Gakenke- Musanze wari wabaye ufunzwe by’agateganyo kubera inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye, wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uko hakozwe ibikorwa byo kuwutunganya.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wabaye ufunzwe.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bwavugaga ko “kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Nemba, ahazwi nka Buranga, ubu umuhanda Gakenke- Musanze wabaye ufunze by’agateganyo.”
Uru rwego rwari rwizeje abantu bakoresha uyu muhanda ko “imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.” Kandi ko iza kubamenyesha mu gihe uza kuba wongeye kuba nyabagendwa.
Nyuma y’amasaha macye, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu muhanda Gakenke-Musanze wari wabaye ufunzwe, wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo kuwutunganya.
Imvura imaze iminsi igwa, yagiye itera inkangu mu bice binyuranye zafunze imihanda inyuranye mu Gihugu yiganjemo iyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Nk’umuhanda wa Karongi-Nyamasheke, muri uku kwezi na wo wafunzwe inshuro ebyiri zikurikiranya mu gihe cy’amasaha atandukanye, aho ku nshuro ya mbere wari wafunzwe kubera inkangu yari yabereye mu Murenge wa Gishyita, ndetse no ku nshuro ya kbiri ugafungwa kubera inkangu yari yabereye muri uyu Murenge.
RADIOTV10