Amakuru mashya ku rubanza ruregwamo Bamporiki wakatiwe gufungwa imyaka ine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon. Bamporiki Edouard wahoze ari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, uherutse gukatirwa gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 Frw, byamenyekanye ko yajuririye iki cyemezo ndetse n’icyo asaba Urukiko yajuririye.

Hashize ukwezi Bamporiki akatiwe iki gihano n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo cyarwo tariki 30 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Amakuru yizewe yageze kuri RADIOTV10, avuga ko uyu munyapolitiki wagize imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’Igihugu yamaze kujuririra iki cyemezo.

Bamporiki waburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yajuririye Urukiko Rukuru ari na rwo rukurikira urw’inkiko Zisumbuye, rukaba ari rwo rugomba kwakira ubujurire bwaciriwe muri izo nkiko.

Uyu wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yaburanye yemera icyaha cyo kwakira indonke, anagisabira imbabazi yanasabye Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Uwaduhaye amakuru, avuga ko nkuko mu rubanza rwa mbere Bamporiki n’umunyamategeko we Me Habyarimana Jean Baptiste, nubundi bajuriye basaba ko uregwa yagabanyirizwa igihano akaba yakatirwa nk’igifungo gisubitse kuko yaburanye yemera icyaha.

Mu iburanisha ryabaye tariki 21 Nzeri 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabiye Bamporiki gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 200 Frw.

Ubwo Urukiko rwasomaga icyemezo cyarwo, rwavuze ko Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Umucamanza yavuze ko ibyasabwe ko uregwa yasubikirwa igihano, nta somo byatanga ku bandi kuko nk’umuntu wahoze ari umuyobozi ku rwego yariho agomba kubera urugero abandi.

Mu iburana ryo mu mizi, Bamporiki ubwo yabazwaga ku gifungo cy’imyaka 20 yari yasabiwe, yavuze ko ari myinshi ko ntacyo yaba akimariye u Rwanda kandi ko yumva agifite ubushake bwo kurukorera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru