Ntazinda Erasme wahagaritswe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwirinze kugira byinshi rubivugaho kugira ngo bitabangamira iperereza.
Itangazo rihagarika Ntazinda Erasme, ryasohowe na Njyanama y’Akarere ka Nyanza mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, aho iyi Njyanama yavuze ko nyuma yuko iteranye mu nama idasanzwe “yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana Ntazinda Erasme mu nshingano zo kuyobora Akarere kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye.”
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, amakuru yagiye hanze ko Ntazinda yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukurwa ku nshingano, ndetse akaba yanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry.
Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”
Umuvugizi wa RIB, yavuze ko nta byinshi byatangazwa ku itabwa muri yombi ry’uyu wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, mu rwego rwo “kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Ntazinda Erasme, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku kuba atuzuzaga inshingano ze, mu gihe hari amakuru avuga ko uyu wayoboraga aka Karere yarangwaga n’imyitwarire itaboneye ndetse no gufata ibyemezo bishingiye ku bubasha bwe bwite.
RADIOTV10