Tuesday, April 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika

radiotv10by radiotv10
28/11/2021
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 bufite ubukana buri hejuru bwagaragaye cyane mu bihugu byiganjemo ibyo mu Majyepfo ya Afurika, Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ingendo ziruhuza n’ibi Bihugu.

Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho ibyemezo byayo bisaba Abaturarwanda gukaza ingamba zisanzweho.

Ingamba ya mbere, igira iti “Ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zirasubitswe.”

Indi ngamba ivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu n’abasohoka bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali, bagomba kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bipimishije COVID-19 bakoresheje PCR Test mu gihe cy’am’saha 72.

Ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi bivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe mu gihe abaturutse cyangwa abaherutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa COVID-19 bo bagomba gushyirwa mu kato k’iminsi 7.

Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe iteranye nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima ishyize hanze itangazo rivuga ibyerekeye ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu Bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Iri tangazo ryashyizwe hanze ku ya 26 Ugushyingo 2021, na ryo ryavugaga ko guhera kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo abantu bose baturutse hanze y’u Rwanda bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

APR yanganyije na RS Berkana y’abakinny 10

Next Post

Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Related Posts

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

by radiotv10
13/04/2026
0

Tariki 13 Mata 1994, umunsi uremeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’iyicwa ry’Abatutsi ryakorewe ahiganjemo muri za Kiliziya zafatwaga nk’inzu...

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

by radiotv10
13/04/2026
0

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bo mu Murenge wa Giheke mu cyahoze...

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

Keeping History Honest: Why Rwandan Youth Must Speak Up

by radiotv10
13/04/2026
0

Every year, during the commemoration of the 1994 Genocide against the Tutsi, Rwanda pauses to remember, reflect, and honor the...

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

by radiotv10
12/04/2026
0

Tariki 12 Mata 1994, yakomeje kuba umunsi mubi ku Batutsi bariho bakorerwa Jenoside yari igeze ku munsi wa gatandatu, aho...

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

IZIHERUKA

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira
AMAHANGA

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

by radiotv10
13/04/2026
0

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

13/04/2026
Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

13/04/2026
13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

13/04/2026
Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

13/04/2026
Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

13/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Abasirikare 150 b’u Buholandi baje mu myitozo mu Rwanda bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Papa Leo XIV yahaye Trump wamuvuzeho amagambo amwibasira

Eng.-Latest Update on AFC/M23 and DR Congo Government’s First Talks in Europe

Amakuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo bibera bwa mbere i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.