Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya y’imirwano ya M23 na FARDC yongeye gufatirwamo imbunda zirimo igezweho

radiotv10by radiotv10
30/04/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya y’imirwano ya M23 na FARDC yongeye gufatirwamo imbunda zirimo igezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’ingabo zirimo iza SADC n’iz’u Burundi, rwongeye kuwugabaho ibitero, ndetse unagaragaza zimwe mu ntwaro watesheje uru ruhande bahanganye.

Amakuru yatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, avuga ko “Uruhande rw’ubufatanye bw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rwagabye ibitero saa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Karuba, Mushaki, Kagundu no mu nkengero zabyo.”

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bitero byagabwe n’uruhande rwa FARDC n’abambari bayo, byagize ingaruka ku baturage b’abasivile barimo abo byahitanye, ndetse n’abavuye mu byabo.

Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko uyu mutwe wakomeje ibikorwa byo kwirwanaho no kurwana ku baturage bari muri ibi bice byugarijwe n’imirwano.

Ati “Twabivuze kenshi kandi turabisubiramo “ntidushobora guterera agati mu ryinyo mu gihe hari umuntu uri mu kaga” muri aka kanya ARC ikomeje kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile.”

Yaboneyeho kandi kuvuga ko uyu mutwe wa M23 ukomeje kwihagararaho ugasubiza inyuma uruhande bahanganye, ndetse anagaragaza zimwe mu ntwaro rwataye ubu zikaba ziri mu maboko y’uyu mutwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, na bwo imirwano yahuje M23 n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’izindi ngabo ziyifasha, yari irimbanyije, ndetse uyu mutwe ukaba wagaragaje imbunda iri mu zigezweho wafashe uyambuye uru ruhande bahanganye.

Iyi mbunda yagaragajwe na M23 ko yayambuye uruhande bahanganye, ni imwe mu ziherutse kugaragazwa n’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, ziri kuyigishirizaho abasirikare ba FARDC.

Imbunda yafashwe kuri uyu wa Mbere
N’izafashwe kuri uyu wa Kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 17 =

Previous Post

Kenya: Perezida yatumije Inama y’Abaminisitiri idasanzwe kubera ibyago bisumbirije Igihugu

Next Post

Ibivugwa ku kibazo Hoteli ya mbere y’ubwato mu Rwanda yagiriye mu Kivu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa ku kibazo Hoteli ya mbere y’ubwato mu Rwanda yagiriye mu Kivu

Ibivugwa ku kibazo Hoteli ya mbere y’ubwato mu Rwanda yagiriye mu Kivu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.