Umutwe wa M23 watangaje ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’ingabo zirimo iza SADC n’iz’u Burundi, rwongeye kuwugabaho ibitero, ndetse unagaragaza zimwe mu ntwaro watesheje uru ruhande bahanganye.
Amakuru yatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, avuga ko “Uruhande rw’ubufatanye bw’Ubutegetsi bwa Kinshasa rwagabye ibitero saa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo mu bice bituwemo n’abaturage benshi bya Karuba, Mushaki, Kagundu no mu nkengero zabyo.”
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bitero byagabwe n’uruhande rwa FARDC n’abambari bayo, byagize ingaruka ku baturage b’abasivile barimo abo byahitanye, ndetse n’abavuye mu byabo.
Umuvugizi wa M23 yakomeje avuga ko uyu mutwe wakomeje ibikorwa byo kwirwanaho no kurwana ku baturage bari muri ibi bice byugarijwe n’imirwano.
Ati “Twabivuze kenshi kandi turabisubiramo “ntidushobora guterera agati mu ryinyo mu gihe hari umuntu uri mu kaga” muri aka kanya ARC ikomeje kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivile.”
Yaboneyeho kandi kuvuga ko uyu mutwe wa M23 ukomeje kwihagararaho ugasubiza inyuma uruhande bahanganye, ndetse anagaragaza zimwe mu ntwaro rwataye ubu zikaba ziri mu maboko y’uyu mutwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024, na bwo imirwano yahuje M23 n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC n’izindi ngabo ziyifasha, yari irimbanyije, ndetse uyu mutwe ukaba wagaragaje imbunda iri mu zigezweho wafashe uyambuye uru ruhande bahanganye.
Iyi mbunda yagaragajwe na M23 ko yayambuye uruhande bahanganye, ni imwe mu ziherutse kugaragazwa n’ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, ziri kuyigishirizaho abasirikare ba FARDC.
RADIOTV10