Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu bambukiranya umupaka berecyeza muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko aba baturage bavuga ko izi modoka za gisirikare zimaze iminsi itatu zikora ingendo kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Aba basirikare kandi baba bitwaje intwaro za rutura aho bivugwa ko baba bagiye gufatanya na bagenzi babo bari kurwana na AFC/M23 mu misozi ya Minembwe, ahamaze iminsi havugwa ibitero bikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyamulenge, zicwa na FARDC ifatanyije n’abarimo abasirikare b’u Burundi.
Abaturage batuye ku gasozi ka Kaburantwa muri zone ya Buganda, bavuga ko babonye amakamyo arenga 30 ya gisirikare atwaye abasirikare bafite intwaro zirimo izikomeye.
Umwe yagize ati “Bamaze iminsi banyura hano buri munsi berecyeza ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Amakuru avuga ko aba basirikare bari koherezwa muri DRC, baba baturutse mu bigo binyuranye bikorerwamo imyitozo ya gisirikare mu Burundi birimo icya Cishemere n’icya Mudubugu, ahamaze iminsi humvikana urusaku rw’imbunda zikomeye.
Amakuru kandi avuga ko muri aba basirikare b’u Burundi bari koherezwa muri Congo, barimo n’abahoze ari abasirikare bari barasezerewe ndetse n’abo mu itsinda ry’Imbonerakure kimwe n’abakuwe mu mitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda, ikorana n’ubutegetsi bw’u Burundi.
Umwe mu basirikare b’u Burundi boherejwe muri ubu butumwa, yavuze ko bagiye gutiza imbaraga bagenzi babo bamaze iminsi barwanira mu misozi ya Minembwe bafatanyije na FARDC imaze igihe ihanganye n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 ryahagurukiye kurengera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje kwicwa kuva cyera.
RADIOTV10